Umunyamerikakazi yinjiye mu muziki yifashishije inanga n’imbyino Nyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Umubyinnyi wo muri Amerika wabigize umwuga, Hilde Cannoodt, wageze mu Rwanda agakunda imbyino gakondo n’inanga, yatangiye gukora ibihangano bigamije kumenyekanisha umuziki Nyarwanda.

Hilde yinjiye mu nganzo abinyujije mu mushinga yise Inanga Taxeem, ugamije kumenyekanisha imbyino n’umuziki Nyarwanda, umuco w’igihugu no kugaragaza ubushobozi bw’umugore muri muzika.

Inanga Taxeem ni umushinga wo gukora indirimbo zicuranzemo inanga, zirimo imbyino zitandukanye zigamije kugeza umuziki wo mu rw’Imisozi 1000 ku rundi rwego.

Iki gitekerezo yakigize ubwo yasuraga u Rwanda bwa mbere mu 2016, icyo gihe yumvise uburyohe bw’umuziki w’inanga anabona imbyino gakondo araryoherwa.

Mu 2018 yafashe icyemezo cyo gutura mu Rwanda kugira ngo yige neza kubyina bya Kinyarwanda no kuvuga Ikinyarwanda.

Yakomeje ati "Nkunda ukuntu ubuhanzi bwo mu mico itandukanye bushobora guhuzwa bukaryoha. Inanga ihuye n’umuco Nyarwanda naho Taxeem ni ijambo rikunda gukoreshwa mu Misiri iyo abahanzi bagaragaza impano zabo.”

Hilde ukorana na Sangwa Aline usanzwe ari umutoza mu Itorero Intayoberana, yavuze ko yishimiye gukorana n’umubyeyi ukundisha umuco abakiri bato by’umwihariko urubyiruko.

Yagize ati “Nk’umubyinnyi w’umwuga nize kubyina imbyino nyinshi zirimo izo mu Buhinde, Brezil, Espagne n’ahandi henshi. Mu 2016 ubwo nabonaga bwa mbere imbyino Nyarwanda nahise nzikunda bituma mpimukira nza kuziga.”

“Nagize amahirwe yo guhura n’umuhanga, Sangwa Aline tuba inshuti ndetse yemera kumbera umwarimu.”

Indirimbo ya mbere muri uyu mushinga, Hilde yayise “Ntumwitiranye”, yayikoranye na Sangwa Aline.

Hilde ni umubyinnyi w’umwuga wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akurira mu Bubiligi. Nyuma yaje kwimukira mu Bwongereza aho yigiye kubyina bya kinyamwuga.

Reba indirimbo ya mbere y’umushinga "Inanga Taxeem" yitwa ’Ntumwitiranye’

Aline Sangwa (uri hagati) ni we utoza Hilde Cannoodt kubyina no kuririmba bya Kinyarwanda
Inanga Nyarwanda niyo yifashishijwe muri iyi ndirimbo nshya
Indirimbo nshya ya Hilde Cannoodt yifashishijemo imbyino Nyarwanda ndetse n'inanga
Hilde Cannoodt ni umubyinnyi wo muri Amerika wabigize umwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .