00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zozibini Tunzi wabaye Miss Universe 2019 yarushinze (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 March 2025 saa 07:12
Yasuwe :

Zozibini Tunzi ukomoka muri Afurika y’Epfo wabaye Miss Universe 2019, yatunguye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko yarushinze n’umugabo atigeze yifuza kuvugaho amagambo menshi.

Zozibini Tunzi yagaragaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025 ari bwo yarushinze.

Yifashishije amafoto y’ubukwe bwe, yasangije abamukurikira iyi nkuru nziza, yandika amagambo ashimangira urwo akunda umugabo we.

Ati “Ngukunda urudashira, mugabo wanjye.”

Ni amagambo yaherekejwe n’akamenyetso k’umutima.

Ubwo yamaraga gusangiza iyi nkuru nziza abamukurikira barenga miliyoni ebyiri ku rubuga rwa Instagram, benshi bamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rwe rushya.

Kuva yamenyekana, Zozibini Tunzi ntabwo yigeze ashyira ku karubanda ubuzima bwe bw’urukundo kugeza ubwo yatangazaga umugabo we, nabwo kandi ntabwo yigeze avuga izina rye.

Zozibini Tunzi yambitswe ikamba rya Miss South Africa 2019, ndetse aza gutangira kumenyekana kubera ubwiza karemano bwe ndetse n’ubuvugizi yakoraga ku musatsi karemano, no guhindura imyumvire abantu bafite ku bijyanye n’ubwiza.

Yakoze amateka ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Universe 2019, aba Umunyafurika y’Epfo wa gatatu wegukanye iri kamba riri muri atatu akomeye ku Isi.

Mu gihe cye nka Miss Universe, Zozibini yakoresheje urubuga rwe mu kwamamaza impinduka nziza mu muryango, gushyigikira ubwisanzure no kwimakaza umuco wo kwinjiza buri wese mu muryango mugari.

Kuva yamenyakana Zozibini Tunzi ntabwo yigeze ashyira ku karubanda ubuzima bwe bw'urukundo
Abo bombi barushinze ku wa 22 Werurwe 2025
Akanyamuneza kari kose kuri Zozibini n'umugabo we
Zozibini ubwo yari yambaye umwambaro w'ubukwe
Zozibin Tunzi n'umugabo we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .