Zozibini Tunzi yagaragaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025 ari bwo yarushinze.
Yifashishije amafoto y’ubukwe bwe, yasangije abamukurikira iyi nkuru nziza, yandika amagambo ashimangira urwo akunda umugabo we.
Ati “Ngukunda urudashira, mugabo wanjye.”
Ni amagambo yaherekejwe n’akamenyetso k’umutima.
Ubwo yamaraga gusangiza iyi nkuru nziza abamukurikira barenga miliyoni ebyiri ku rubuga rwa Instagram, benshi bamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rwe rushya.
Kuva yamenyekana, Zozibini Tunzi ntabwo yigeze ashyira ku karubanda ubuzima bwe bw’urukundo kugeza ubwo yatangazaga umugabo we, nabwo kandi ntabwo yigeze avuga izina rye.
Zozibini Tunzi yambitswe ikamba rya Miss South Africa 2019, ndetse aza gutangira kumenyekana kubera ubwiza karemano bwe ndetse n’ubuvugizi yakoraga ku musatsi karemano, no guhindura imyumvire abantu bafite ku bijyanye n’ubwiza.
Yakoze amateka ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Universe 2019, aba Umunyafurika y’Epfo wa gatatu wegukanye iri kamba riri muri atatu akomeye ku Isi.
Mu gihe cye nka Miss Universe, Zozibini yakoresheje urubuga rwe mu kwamamaza impinduka nziza mu muryango, gushyigikira ubwisanzure no kwimakaza umuco wo kwinjiza buri wese mu muryango mugari.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!