Uyu muraperi yishimiye bikomeye ibirori yakorewe cyane ko byari byanatumiwemo umubyeyi wa Jay C wamureze, anafata umwanya wo kumushimira.
Ati “Njye itariki ya kane Mutarama ivuze ikintu gikomeye kuri njye, ni umunsi navutseho ni na yo umubyeyi wanjye yaje kwitabaho Imana […] ubuzima bwaje kungora nyuma Jay C anjyana mu rugo abwira umubyeyi we ko bandera tukabana.”
Fireman yavuze ko atajyaga yizihiza isabukuru y’amavuko kuko ari wo nyina yitabiyeho Imana.
Uyu mugabo yaje guhura na Kabera Charlotte waje kuba umugore we, isezerano bakoze ku itariki ya 4 Mutarama, byongera agaciro k’uyu munsi kuri Fireman.
Fireman yaboneyeho n’umwanya wo gusaba imbabazi, ati "Reka mbonereho nsabe imbabazi buri muntu wese naba naratengushye kubera ko nigeze kugambanira icyizere cyanyu. Ni igikomere ngendana ku mutima ariko murabizi ko ntabwo nkunda guhemuka. Nagambaniye icyizere cyanyu ariko kuri iyi nshuro byibuza ndabibona ko ndacyafite abantu."
Fireman washimiye uyu mubyeyi wamureze ndetse amugenera impano, ati “Sinakuvaniramo aho, naguteguriye impano izakubera akabando k’iminsi.”
Iyi mpano yari Bibiliya Ntagatifu.
Uyu mubyeyi yasobanuye uko yahuye na Fireman, ati “Namuzaniwe n’umwana wanjye. Ambwira amateka ye ndamwakira n’umutima mwiza ndamubwira ngo naze ajye mu bandi murerane namwe. Mu bushobozi buke nari mfite Imana yaramfashije ndabarera.”
Green P wari witabiriye uyu mugoroba, yavuze ko ku bwe kuba iki gikorwa cyabayeho ari ikimenyetso cyo gushyira hamwe hagati y’abakora injyana ya Hip Hop.
Ati “Njye bakibimbwira numvaga ari ibintu bidashoboka, kuko natwe ubwacu uko twiyizi ntabwo twumvaga ko twahuriza ahantu nk’aha tutari mu muziki, ni ubwa mbere duhuye gutya ku gikorwa nk’iki.”
Uyu muraperi yanashimiye umugore wa Fireman, ashimangira ko "yaramuhinduye ubuzima."
Riderman na we yavuze ko yishimiye kwifatanya na Fireman, ati "Mu makuru make mfite numvise itariki ya 4 Mutarama ari umunsi ukomeye cyane, nkimara kubyumva numvise ari ibintu by’ibitangaza, harimo ibyiza n’ibibi ariko ntabwo duheranwa n’agahinda dushaka ibyiza tukaba ari byo tujyana na byo."
Umugore wa Fireman yashimiye abitabiriye iki gikorwa, ahamya ko kuba bakiriho ndetse babana ari ibintu bakesha abantu, anaboneraho gusabira umugisha abitabiriye iki gikorwa.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye na Ma Africa iri gutegura igitaramo ’Icyumba cya Rap’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 10 Mutarama 2025, cyitabiriwe n’abaraperi hafi ya bose bazacyitabira.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!