Nyuma y’uko ahuye na Perezida Kagame, ku nshuro ye ya mbere akanamukora mu biganza, Musengimana Beatha yavuze ko ibyishimo afite atigeze abigira mu bundi buzima bwe bwose.
Ati “Nyuma yo gukora indirimbo ‘Azabatsinda’ inzozi zanjye zari ukuzaririmbira imbere ya Perezida Kagame, none byarazirenze nanamukoze mu biganza, narishimye mu magambo make nakubwira ko ari umunsi wanjye wageze.”
Musengimana yavuze ko ibiri kumubaho ari ibitangaza atigeze arota mu nzozi ze, cyane ko atari we wari umuhanzi ukomeye wo gukora indirimbo iri mu zakunzwe cyane mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Ubwo IGIHE yaherukaga gusura Musengimana n’Itorero ‘Indashyikirwa mu Mihigo’ ryo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagali ka Kidahwe, yahamije ko kimwe mu byo bifuza ari uko bazabyinana na Perezida Kagame intsinzi.
Ati “Icyifuzo cyacu ni uko twazabyinana intsinzi na Perezida Kagame, n’ubwo n’iyi ndirimbo ari iy’intsinzi ariko tuzaba dufite indi noneho tubyinane nawe twishimira intsinzi.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!