00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi Jay C anywa ’Mugo’ (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 June 2024 saa 10:09
Yasuwe :

Kimwe n’abandi basore babyiruka, Jay C ahamya ko hari igihe yigeze gushaka kugwa mu bishuko byo kunywa ibiyobyabwenge icyakora Nyagasani agakinga akaboko bikarangira atabiguyemo kuko atakomeje kugendana n’ibigare by’ababikoresha.

Ibi Jay C yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe niba mu rugendo rwe rwo kuririmba atarigeze agwa mu moshya ngo yisange mu bishuko byamusunikiye gukoresha ibiyobyabwenge.

Aha akaba yagize ati “Ntabwo byabura, iyo uri umuhanzi uba uri ku karubanda ugahura n’abantu benshi noneho rero iyo ukora Hip Hop uhura n’abantu biganjemo abarara, wareba nabi ukaba washiduka uguye mu kigare cy’ibiyobyabwenge, inkumi cyangwa ibindi.”

Uyu muraperi yavuze ko we umunsi umwe yisanze yanyoye ku biyobyabwenge, ati “Njye nanyweye ibiyobyabwenge, hari na kimwe kigera mu Rwanda ntanyweyeho se? ariko nyine Imana yabibayemo nanjye nshyiramo akagufu.”

Jay C yavuze ko yanyweye ibiyobyabwenge byinshi binarimo icyitwa ‘Mugo’ yanyweye inshuro ebyiri ariko Imana ikamufasha ntibimutware.

Ati “Nagize amahirwe kuba ntarakomeje kunywa ‘mugo’ ari imbaraga zanjye, ubwa mbere nyinywa nari nyinyweshejwe n’umuhanzi twari tugiye gukorana indirimbo, mu gihe narindi kwandika imirongo muri studio nahise mbona ko adahari, aho bintera ubwoba.”

Uyu muraperi yahishuye ko ikindi gihe yagerageje ari igihe yitabiriye igitaramo ariko afite ibibazo bikomeye, bituma ashaka kunywaho kugira ngo abyirengagize.

Ati “Ubundi nta bibazo byakabaye ubundi bituma umuntu anywa ibiyobyabwenge, kuri iyo nshuro narabinyweye ngiye ku rubyiniro mbona ibintu byahindutse nkabona abafana bose ninjye bari gufana.”

Jay C ahamya ko kugira ibindi bintu akora ari amahirwe yagize kuko byatumye atagumana n’inshuti ze zamushoraga mu kunywa ibiyobyabwenge.

Jay C ni umwe mu baraperi bagize izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda uyu akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka I’m back yakoranye na Bruce Melodie, Dinero yakoranye na Bull Dogg, Ntarirarenga yakoranye na Fireman ndetse na Safi Madiba n’izindi nyinshi.

Icyakora uyu muraperi amaze igihe adasohora indirimbo kuko yari ahugiye mu yindi mirimo yo gushaka uko yakwiteza imbere ku giti cye.

Jay C yemeje ko hari igihe yari agiye kugwa mu moshya yo kunywa ibiyobyabwenge kubera ikigare kibi Imana igakinga akaboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .