Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram, yaba Mugabo cyangwa Umulisa basangije Isi inkuru nziza y’uko bamaze kwemeranya kubana akaramata imbere y’amategeko.
Byari ibyishimo muri uyu muryango mushya usezeranye imbere y’amategeko nyuma y’amezi hafi atanu bemeranyije kurushinga mu muhango Mugabo yambikiyemo impeta Umulisa.
Ubwo yambikwaga impeta muri Nzeri 2020, Umulisa yabwiye IGIHE ko "Mugabo tumaze imyaka 11 tuziranye ariko ntabwo twari tumaze igihe mu by’ukuri dukundana."
Umulisa usibye kuba yaritabiriye Miss Rwanda 2020 akabona itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali ariko ntabashe kurenga amajonjora y’ibanze, yanitabiriye irushanwa rya Miss Career Africa 2019, naho ataha amara masa.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!