Umulisa wabuze amahirwe muri Miss Career Africa 2019 , ari gushaka kuba Miss Rwanda 2020

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Mutarama 2020 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Umulisa Rose Mary wari uri mu bakobwa 30 bashakishwagamo ugomba kwegukana $ 5 000 muri Miss Career Africa 2019 ariko ntahirwe, arashaka kuba Miss Rwanda 2020.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020, habayeho igikorwa cyo guhitamo abakobwa b’uburanga, ubwenge n’umuco bazavamo Miss Rwanda 2020. Ni igikorwa cyabereye kuri Hilltop Hotel i Remera.

Abakobwa 20 bavuye mu Mujyi wa Kigali basanze abandi 34 batoranyirijwe mu ntara enye z’u Rwanda kuva mu Ukuboza 2019.

Umulisa Rose Mary (No 31) ni we mukobwa wa nyuma wanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi. Yabajijwe ibyiza bya siporo, asubiza ko ‘Irinda indwara’.

Uyu mukobwa afite umushinga wo kurwanya imirire mibi, ateganya kuzajya ategura imigoroba y’ababyeyi. Yahawe ‘Yes’ eshatu na Mutesi Jolly, Dr Higiro Jean Pierre na Umurerwa Evelyne.

Umulisa yaje muri Miss Rwanda 2020 nyuma yaho yari yari ari mu bakobwa 30 bashakishwagamo Miss Career Africa 2019, yahuriyemo abakobwa bo mu RDC, Burundi, Kenya, Tanzania, Sudan, Uganda n’u Rwanda ariko ntabwo yabashije kubona amahirwe yo kugira ikamba na rimwe yegukanamo.

Muri Miss Career Africa, uyu mukobwa w’imyaka 22 yari afite umushinga yise Stand and shine, ugamije kurinda abagore n’abakobwa ingaruka zo gusezerana mbere y’igihe ariko ntabwo yabashije kwegukana ikamba na rimwe cyangwa se kuza mu myanya y’imbere.

Nyuma yo kubona itike yo gukomeza muri Miss Rwanda yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba yabashije gukomeza.

Ati “Ndishimye kuba ngize amahirwe yo gukomeza mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, ikindi ndabishimira Imana.”

Yavuze ko kimwe mu bintu byatumye atagira umwanya mwiza muri Miss Career Africa ari uko yari afite ubwoba kandi akaba nta bunararibonye bwo kuvugira mu ruhame yari yakagize.

Ati “Nari nitabiriye Miss Career Africa 2019 ntibyagenda neza ariko ubu ikintu nongeyemo imbaraga ni ukwigirira icyizere no kongera ubushobozi bwo kuvugira mu ruhame. Nagize ubunararibonye kubera Miss Career Africa, byamfashije gusubiza neza uyu munsi.”

Yavuze ko icyo agiye kongeramo imbaraga ari ugukora ubushakashatsi ku mushinga we kugira ngo azabashe kuboneka mu bakobwa 20 bazitabira umwiherero wa Miss Rwanda 2020.

Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbuye Nimwiza Meghan ufite irya 2019.

Umulisa Rose Mary yavuze ko kubera irushanwa yabanje kwitabira hari ubunararibonye yakuyemo
Umulisa Rose Mary arashaka ikamba rya Miss Rwanda 2020 nyuma yo kubura amahirwe muri Miss Career Africa 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza