00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umulisa wabaye ‘Miss Supranational Rwanda 2022’ yambitswe impeta n’umukunzi we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 March 2025 saa 07:33
Yasuwe :

Umulisa Charlotte uzwi nka Princess Cici wabaye Miss Supranational Rwanda 2022, yambitswe impeta y’urudashira n’umukunzi we.

Uyu mukobwa usanzwe aba muri Pologne yabwiye IGIHE ko umukunzi we akomoka muri iki gihugu.

Ati “Aba muri Pologne, twahuriye kuri Facebook bitangira tuvugana bisanzwe nyuma turakundana. Sinzi uko byaje ariko ni inshuti, akaba n’inshuti yanjye magara.”

Yavuze ko iby’ubukwe ataramenya uko bimeze kuko umugabo ari we uzabimubwira, ariko avuga ko byanga bikunze ari vuba.

Ati “Iby’ubukwe byo bizamenywa n’umukunzi wanjye, ariko nawe nzi ko afite amatsiko yabyo. Vuba aha muzabimenya.”

Mu 2022 Miss Umulisa yagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational International, ariko ntibyakunda kubera ibibazo byabayeho.

Yari asanzwe ari umunyeshuri muri Pologne, aho yigaga ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli ari nabyo yaminujemo.

Umulisa atoranywa yaherukaga kuza mu bakobwa 10 ba mbere ubwo yitabiraga irindi rushanwa ry’ubwiza rya Miss Warsaw 2021. Yari asanzwe ari umunyamakuru kuri TV Bet muri Pologne.

Muri Gicurasi 2022 ubwo yatangazwaga nk’uzahagararira u Rwanda, yari yavuze ko yiteguye kwitwara neza muri iri rushanwa mu buryo bwose bushoboka.

Irushanwa rya Miss Supranational yari yitabiriye ryari rigiye kuba ku nshuro ya 13. U Rwanda rwatangiye kwitabira mu 2012. Iri rushanwa ribera muri Pologne.

Umulisa wabaye ‘Miss Supranational 2022’ yambitswe impeta n’umugabo bahuriye kuri Facebook
Akanyamuneza kari kose
Umulisa yavuze ko ibyo kurushinga bizamenyekana mu minsi iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .