00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe muri ba bakobwa bashinjwe kwangiza mugenzi wabo imyanya y’ibanga, yabyariye muri gereza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Gicurasi 2021 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Umulisa Gisèle uri mu itsinda ry’abakobwa batandatu n’umusore umwe baherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 kubera guhohotera mugenzi wabo, amaze iminsi abyariye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko tariki 19 Ukwakira 2020 aribwo Umulisa wari muri batandatu batawe muri yombi muri Werurwe 2020, yibarutse umwana w’umuhungu.

Kwibaruka kwe bivuze ko ashobora kuba yaratawe muri yombi afite inda y’ukwezi kumwe kurenga hafi abiri.

Ku itariki ya 17 Werurwe 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu baregwaga ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi (Ubwinjiracyaha busobanurwa nk’umugambi wo gukora icyaha) bakatirwa gufungwa imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bakobwa batari banyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge bahise bajuririra Urukiko Rukuru, k wa 9 Ugushyingo 2020 rwanzura ko bazafungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshatu.

Iki gihano cyagabanyijwe kuko bajuriye basaba ko inyito y’icyaha bakurikiranyweho yava ku bwinjiracyaha bw’ubwicanyi ikaba gukubita no gukomeretsa bidakabije.

Bashinjwaga gukubita no kwangiza mugenzi wabo imyanya ye y’ibanga.

Umulisa Gisèle (Uri inyuma) ari muri barindwi bahaniwe guhohotera mugenzi wabo
Urubanza rw'aba bakobwa rwabaga rukurikiwe n'imbaga y'abantu
Iri tsinda ryakatiwe imyaka 15 y'igifungo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .