Uyu mukobwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko atacyitabiriye iri rushanwa kubera impamvu zitamuturutseho.
Ati “Ni ukubera ko igihugu cyacu cyafashe umwanzuro wo kuba gihagaritse ibikorwa byose by’amarushanwa y’ubwiza imbere mu gihugu ndetse no kugihagararira.”
SupraFamily yo mu Rwanda niyo yagombaga gutanga umukobwa uhagararira u Rwanda ariko ntabwo iyi sosiyete itanga umuntu uhagararira igihugu, yigeze ibikora uyu mwaka kubera ko yavugaga ko yahuye n’imbogamizi.
Nyuma nibwo ubuyobozi bwa Miss Supranational bwabengutse Umulisa, bumubonye mu irushanwa rya rya Miss Warsaw muri Pologne aho asanzwe aba.
Umulisa asanzwe ari umunyeshuri muri Pologne aho yiga ‘International Tourism and Hospitality Management’.
Icyo gihe bwari bwamutoranyije ngo azahagararire u Rwanda muri iri rushanwa uyu mwaka.
Umulisa atoranywa yaherukaga kuza mu bakobwa 10 ba mbere ubwo yitabiraga irindi rushanwa ry’ubwiza rya Miss Warsaw 2021. Asanzwe ari umunyamakuru kuri Tv Bet muri Pologne.
Muri Gicurasi ubwo yatangazwaga nk’uzahagararira u Rwanda, yari yavuze ko yiteguye kwitwara neza muri iri rushanwa mu buryo bwose bushoboka.
Irushanwa rya Miss Supranational rigiye kuba ku nshuro ya 13. U Rwanda rwatangiye kwitabira mu 2012. Irushanwa ry’uyu mwaka rizasozwa ku wa 15 Nyakanga 2022 nyuma y’ibyumweru bibiri bazaba bamaze mu mwiherero bakora ibikorwa bitandukanye. Iri rushanwa ribera muri Pologne.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!