Uyu mukobwa agiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ryari risanzwe ritegurwa na SupraFamily yo mu Rwanda kubera ko, iyi sosiyete itahujije igihe n’abaritegura muri Pologne, nk’uko umuyobozi wa SupraFamily Nsengiyumva Alphonse, yabibwiye IGIHE.
Ati “Twebwe uyu mwaka irushanwa duteganya kuritegura mu mpera z’umwaka mu gihe abaritegura muri Pologne bo bashakaga ko turitegura mu ntangiro z’umwaka kuko iryabo mpuzamahanga ribaza mu mpeshyi. Twe rero kubera ingaruka twagize zasizwe na COVID-19 Twahisemo kubibaharira bakishakira uzitabira.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa Miss Supranational aribwo bwabengutse Umulisa, bumubonye mu irushanwa rya rya Miss Warsaw muri Pologne aho asanzwe aba.
Umulisa asanzwe ari umunyeshuri muri Pologne aho yiga ‘International Tourism and Hospitality Management’. Aheruka kuza mu bakobwa 10 ba mbere ubwo yitabiraga irindi rushanwa ry’ubwiza rya Miss Warsaw 2021.
Uyu mukobwa asanzwe ari umunyamakuru kuri Tv Bet muri Pologne. Akunda kwandika imivugo no kumva indirimbo.
Yavuze ko yiteguye kwitwara neza muri iri rushanwa mu buryo bwose bushoboka.
Ati “Nditeguye cyane mu buryo bwose bushoboka. Ubu ndi gukora imyitozo yaba iyo kugenda(catwalk) ndetse n’imyitozo ngororamubiri. Ndi kwiha amahirwe menshi kuko kuba naratoranyijwe n’abategura iri rushanwa ku rwego rw’Isi bimpa icyizero cy’uko hari ubushobozi bambonyemo.”
Yavuze ko ntacyo yavuga azakosora ku bakobwa bo mu Rwanda bamubanjirije mu myaka yashize kuko buri wese yakoze uko ashoboye.
Ati “Ntekereza ko buri mukobwa wese witabiriye iri rushanwa yakoze uko ashoboye. Kuri njyewe icyo nsabwa ni ukwitoza bihagije ndetse no gukurikiza amategeko n’amabwiriza neza atangwa n’abategura irushanwa hanyuma nkanasenga cyane.”
Irushanwa rya Miss Supranational rigiye kuba ku nshuro ya 13. Kuri iyi nshuro abakobwa bazitabira ntabwo bose baratangazwa kuko hari ibihugu byitabira bitandukanye bitaratanga abakandida babyo.
U Rwanda rwatangiye kwitabira mu 2012. Irushanwa ry’uyu mwaka rizasozwa ku wa 15 Nyakanga 2022 nyuma y’ibyumweru bibiri bazaba bamaze mu mwiherero bakora ibikorwa bitandukanye. Iri rushanwa ribera muri Pologne.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!