Ibi Miami yabitangaje mu kiganiro Caresha Please, ubwo yabazwaga niba yaba yarigeze gukora ibi.
Yavuze ko hari abajya bamunyaraho, kandi ko abikunda cyane by’umwihariko iyo babikoze basinze.
Ati "Biba bishimishije, nka cya gihe uba wasinze, ushatse wanyaraho ndi mu bwogero. Biterwa n’uko ijoro rimeze."
Ntabwo yavuze niba uwabimukoze ari P. Diddy gusa abantu ku mbuga nkoranyambaga bahise badukira uwo muraperi, bavuga ko adasanzwe.
Hari nk’uwanditse kuri Twitter ati "P. Diddy araza kurakara naza kubona uburyo Pee Diddy yaciye ibintu."
Yung Miami w’imyaka 28 na P. Diddy w’imyaka 53 bamaze imyaka ibiri bakundana. Icyakora, Maimi aherutse kubwira XXL Magazine ko urukundo rwabo rutababuza kujya gushaka abandi hanze.
Ati "Ajya kureba abandi batari njye kandi nanjye njya kureba abandi batari we. Ndacyari muto, ngombwa kwishimisha."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!