00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukunzi mushya wa Ye yishongoye ku bumva amukurikiyeho ubutunzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 January 2022 saa 06:22
Yasuwe :

Julia Fox wamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo iyitwa ‘Uncut Gems’ yamamaye cyane, umaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuraperi Kanye West uheruka guhindura izina akiyita Ye yavuze ko atamukurikiyeho ubutunzi n’ubwamamare kuko yakundanye n’abanyamafaranga benshi banafite ubwamamare.

Yabivuze mu kiganiro yagiranye na “Forbidden Fruits” podcast aho yavuze ko abantu batekereza ko yakundanye na Ye kubera gushaka kumenyekana kurushaho bibeshya.

Ati “Abantu baravuga ngo ubirimo wowe [gukundana na Ye] kubera gushaka kwamamara, amafaranga … Nshuti nakundanye n’abanyamafaranga menshi mu buzima bwanjye bwose. Reka tubigire ukuri.”

Yakomeje avuga ko mu buzima bwe akiri muto yakunze kuba umuntu ushaka kumenyekana ariko ku myaka 31 afite ubu urwo rwego yarurenze.

Ati “Birasekeje ku kuntu abantu bari kumpanga amaso, ariko nkaba ntabyitayeho na gato.”

Yakomeje avuga ko hari byinshi ahugiyemo birimo kureba kuri filime ze, asoma ibitabo bye kuko ari byo bimushishikaje kurusha amaso amuhanzweho muri ibi bihe.

Guhera muri Mutarama 2022, Ye na Julia Fox batangiye kugaragara basohokanye muri New York ndetse basangira ibyo kurya nimugoroba muri restaurant izwi nka Carbone. Ye w’imyaka 44 na Fox wa 31 bagaragaye bwa mbere bari gusangira ku wa 1 Mutarama 2022 nk’uko TMZ yabitangaje.

Pagesix yo yahamije ko ifite amakuru ko aba bombi bari mu rukundo nyuma yaho bose nta n’umwe ugifite umukunzi.

Umwe mu bantu ba hafi yabo yabwiye iki kinyamakuru ati “Bose bavuye mu rukundo n’abo bari kumwe mu minsi yashize, ndetse bari gufasha kongera kugira ubundi buzima bw’urukundo.”

Aba bombi bari kuvugwa mu rukundo nyuma y’aho Ye ari mu bihe byo kwaka gatanya kwa Kim Kardashian ndetse na Fox mu 2020 akaba yarafashe umwanzuro wo gutandukana we na Peter Artemiev bari barashakanye banafitanye umwana w’umuhungu, nyuma yo kurushinga mu 2018.

Ye aravugwa mu rukundo na Fox mu gihe Kim Kardashian wahoze ari umugore we na we mu minsi ishize we n’Umunyarwenya Pete Davidson, batangiye kuvugwa mu nkuru nk’izi ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka bajyanye mu biruhuko muri Bahamas.

Julia Fox na Ye bamaze iminsi badasigana aho basohokera
Julia Fox yavuze ko atakurikiye ubutunzi n'ubwamamare kuri Ye
Urukundo rw'aba bombi rugeze kure
Pete Davidson na Kim Kardashian na bo bamaze igihe mu munyenga w'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .