TMZ yatangaje ko inzego z’umutekano muri Argentine, zabanje gusaka mu rugo rwa Paiz nyuma zikaza kumuta muri yombi.
Uyu musore bivugwa ko ari umwe mu basangiye na Liam Payne mu masaha ye ya nyuma, gusa ahakana kuba yaramugurishije ibiyobyabwenge byamuhitanye. Avuga ko ari gufatwa nk’umwicanyi kandi we akaba atari ko abibona. Ashobora gufungwa hagati y’imyaka ine na 15.
Braian Nahuel Paiz ari mu bantu batanu baheruka gutangira gukurikiranwa bashobora kuba bafite aho bahuriye n’urupfu rwa Liajm Payne. Abo barimo abakozi ba hoteli yari arimo ya CasaSur Palermo barimo uwitwa Ezequiel Pereyra, Gilda Martín na Esteban Grassi.
Hari kandi n’inshuti ya Payne yitwa Roger Nores ishinjwa kumutererana, ubwo yari amaze kuganzwa n’ibiyobyabwenge.
Ku wa 16 Ukwakira 2024 ni bwo umuhanzi w’Umwongereza, akaba n’umwanditsi w’indirimbo Liam Payne yapfuye, nyuma yo guhanuka ku igorofa rya gatatu kuri hoteli yitwa CasaSur Palermo yari arimo muri Argentine.
Liam Payne washyinguwe ku wa 20 Ugushyingo 2024, yari afite imyaka 31 y’amavuko.
Yasize umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi yabyaranye n’umuhanzikazi Cherly wahoze ari umukunzi we.
Uyu musore yari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Bwongereza, by’umwihariko yamamariye mu itsinda rya ‘One Direction’, rizwi mu ndirimbo zirimo ‘History’, ‘Steal My Girl’, ‘Night Changes’ n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!