Abategura irushanwa rya Miss Universe Nigeria bahisemo kumutumira muri iri rushanwa uyu mwaka, bavuka babihisemo kubera ibibazo bitandukanye yanyuzemo ubwo yari ahatanye mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo.
Bati “Twifuje kugutumira mu irushanwa rya ‘Miss Universe’ uyu mwaka. Aya ni amahirwe yo kuba wahagararira iki gihugu so afitemo inkomoko. Kandi, twizeye ko watsinda.’’
Basoza bavuga ko icyo bashaka ari uko asubiza ubutumire yahawe gusa yemera kwitabira.
Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y’Epfo, yanditse kuri X agaragaza ko gucunaguzwa kwabaye kuri uyu mukobwa kutari gukwiriye. Mu butumwa bwa mbere yanditse yagize ati “Ntengushywe no kuba ibi byarakubayeho, gusa nkwifurije amahirwe masa mukobwa muri Miss Universe Nigria.”
Tyla wabaye nk’uwijunditswe n’Abanyafurika y’Epfo, yanditse ubundi butumwa agaragaza ko icyamubabaje atari uko uyu mukobwa yakuwe muri aya marushanwa ahubwo ari ukuntu yacunagujwe. Ati “Buri gihe nzahora ku ruhande rwa Afurika y’Epfo[...] Yaracunagujwe ni nacyo kintu ntemeranya nacyo.’’
Disappointed that this happened to her, but wish you all the best girl
Kill it!!!! ♥️♥️ https://t.co/z2BDghy9PW— Tyla (@Tyllaaaaaaa) August 10, 2024
Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga asezera ku wa 8 Kanama, Chidimma Adetshina yagaragaje ko yahisemo gufata iki cyemezo ku bw’impamvu ze bwite. Icyo gihe yatangiye ashimira abantu bamubaye hafi kuva yakwinjira mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, bakamwereka urukundo ndetse bakamushyigikira mu buryo bwose bushoboka
Arangije ati “Kuba umwe mu bari bahatanye mu Irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2024, rwari urugendo rutangaje. Nyuma yo kubitekerezaho neza, nafashe icyemezo kitoroshye cyo kwikura mu Irushanwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’imibereho y’umuryango wanjye nanjye.”
Uyu mukobwa yafunze ahatangirwa ibitekerezo ku rubuga rwe rwa Instagram, ubwo yatangazaga ko yikuye mu irushanwa.
Chidimma Vanessa Onwe Adetshina, yari yijunditswe ubwo yinjiraga muri iri Rushanwa ashinjwa kurijyamo ari umunyamahanga. Gusa ubuyobozi bwaryo bwari buherutse kuvuga ko yujuje ibisabwa.
Bivugwa ko Nyina afite ibisekuru byo muri Mozambique mu gihe se akomoka muri Nigeria. Mu bucukumbuzi buheruka gukorwa bwagaragaje ko ‘nyina yibye ibyangombwa’ ari nabyo byatumye ategekwa kwikura mu irushanwa.
Gusa ubwo yatangiraga kwatakwa uyu mukobwa yahagurukije abantu batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Ubuhanzi ndetse n’Umuco, Gayton McKenzie wavuze ko bidakwiriye ko uyu mukobwa ahatana.
Ibi yabihurizagaho na Herman Mashaba washinze Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya ActionSA, wavuze ko kujya muri iri rushanwa uyu mukobwa azi neza ko adakomoka muri Afurika y’Epfo, bishobora kumushyira mu kaga. Ati “Ni igitekerezo kibi.”
Naledi Chirwa usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo uhagarariye Inama y’Intara z’iki gihugu, akaba n’umuyoboke w’Ishyaka rya Julius Malema rya EFF, yanenze bikomeye Minisitiri Gayton McKenzie agaragaza ko yanga Abiraburakazi.
Julius Malema uyobora ishyaka EFF rihirimbanira ukwishyira ukizana mu bukungu, na we ntabwo yemeranyaga n’abarimo Minisitiri McKenzie. We yavugaga ko ubwenegihugu bw’umuntu bugenwa n’aho wavukiye.
Miss South Africa 2024 aratorwa kuri uyu wa Gatandatu wa 10 Kanama ahitwa SunBet Arena kuri Time Square.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!