00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa urwaye cancer uheruka gutungurana muri America’s Got Talent yikuye mu irushanwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kanama 2021 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Jane Marczewski ukoresha mu buhanzi izina rya Nightbirde uheruka gushimisha benshi muri America’s Got Talent [AGT ] yahisemo kwikura mu irushanwa kubera ikibazo cya cancer.

Uyu mukobwa w’imyaka 30 yanditse kuri Instagram avuga ko bitazamukundira ko akomeza muri iri rushanwa kubera ibibazo by’ubuzima bwe.

Yanditse ati “Byari iby’agaciro kwitabira AGT ndetse n’inzozi zabaye impamo. Uko mbyumva muri iyi mpeshyi yari itangaje. Byabaye ibitangaza kuko intimba nari maranye iminsi yahindutse ubwiza bwatumye abantu ku isi yose bafunguka amaso mu buryo bwagutse.”

Arakomeza ati “Kuva nakwitabira ariko, ubuzima bwanjye bwabaye nabi cyane ndi kurwana na cancer ndetse iyo ntambara ndimo insaba imbaraga nyinshi. Mbabajwe no gutangaza ko ngiye guhagarika kwitabira America’s Got Talent. Buri gihe ubuzima ntabwo buha agahenge abagakwiye, gusa dusanzwe tubizi. Mugumane nanjye bizaba byiza mu minsi iri imbere. Ndi gutegura ejo hazaza hanjye […] ndacyafite inzozi.”

Mu ntangiro z’uyu mwaka uyu mukobwa ni bwo yagaragaye muri America’s Got Talent. Yaririmbye indirimbo ye yise ‘It’s okay’ abwira akanama nkemurampaka ko ishingiye ku nkuru mpamo y’ubuzima bwe.

Ubwo yari ari ku rubyiniro yavuze ko afite amahirwe angana na 2% yo kubaho kuko cancer yamaze kujya mu bice bye bitandukanye by’umubiri birimo ibihaha, umwijima n’ahandi.

Yabwiye akanama nkemurampaka ko indirimbo ye yaririmbye icyo gihe ivuga ku mwaka wa nyuma w’ubuzima bwe. Yavugaga ko nubwo atameze neza mu buryo bwose atekereza ko icy’ingenzi ari uko buri wese yamenya ko ari uw’ingenzi kurusha ibintu bibi byamubayeho.

Uyu mukobwa yarangije kuririmba Simon Cowell we uba uyoboye akanama nkemurampaka yamubwiye ko batari bumuhe ‘Yego’ ariko agiye kumuha ikindi kintu. Yahise akanda icyuma cya ‘Golden Buzzer’ umukobwa ibyishimo biramurenga. Ntabwo ari buri wese ukomeza muri iri rushanwa hakanzwe kuri iki cyuma kuko gikandwaho ku muntu udasanzwe.

America’s Got Talent[AGT] iri kuba ku nshuro ya 16.Ubwo Jane Marczewski, yatangazaga ko atazagaruka muri iri rushanwa abagize akanama nkemurampaka barimo Heidi Klum na mugenzi we Sofia Vergara batangaje ko bazamukumbura kubera ubuhanga bwe, imbaraga n’ijwi rye.

Uyu mukobwa yashimishije benshi muri America's Got Talent
Ubwo Simon Cowell yamuhaga amahirwe yo gukomeza byaramurenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .