Umukirigitananga Ngarukiye yavuze imyato umukobwa mu ndirimbo yise ‘Bwiza’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Nyakanga 2019 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Ngarukiye Daniel usanzwe amenyerewe mu muziki gakondo akirigita inanga yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Bwiza’ yahanze abikuye ku mukobwa w’umuzungu.

Ngarukiye Daniel ni umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga. Iyi mpano ayikomora kuri sekuru Semivumbi Simake wari intore y’intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukari.

Mu ndirimbo ya nshya yise ‘Bwiza’ yuje ubutumwa bwo gushimagiza umukobwa, amusaba ko yamuba hafi akareka kumwihunza kuko amukunda byihariye.

Hari aho agira ati “Ese Bwiza bwaruse abandi ko umbona ugahunga kandi nje ngusanga? Humura sinje ngukanga ahubwo nje ngusingiza. Nje nkuririmba, inganzo yanjye yambujije amahwemo, iranyinginga ikantabaza, ati tujye kureba rugori rwera rwatatswe ubumanzi. Erega bwiza aho kumpunga iyaba arinjye mba nagusanze cyane, mba nagusanze nezerewe ngusekera nkwishimiye cyane, erega si gashyiga yanshyiguye ahubwo ni urukundo runkirigita […]”

Iyi ndirimbo yumvikanamo umurya w’inanga kuva ku isegonda rya mbere kugeza ku rya nyuma. Ije isanga izindi zizaba zigize Album ye ya mbere yamaze kurangira iriho indirimbo zirenga 15.

Aganira na IGIHE yavuze ko yumvaga amaze igihe kinini afitiye ideni abanyarwanda, bakunda umurya w’inanga.

Ati “Maze igihe numva mfitiye ideni abanyarwanda bakunda ibihangano byanjye by’umwihariko mu ndirimbo gakondo n’umurya w’inanga muri rusange. Niyo mpamvu nabakoreye mu ruhisho nkabazanira ‘Bwiza’.”

Iyi ndirimbo yayikoreyey mu Bubiligi. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Didiertouch mu gihe amashusho yafashwe na Julien Bmjizzo muri Beproudmusic.

Reba amashusho y’indirimbo nshya ya Ngarukiye Daniel

Iyi ndirimbo yumvikanamo umurya w’inanga kuva ku isegonda rya mbere kugeza ku rya nyuma. Ije isanga izindi zizaba zigize Album ye ya mbere yamaze kurangira iriho indirimbo zirenga 15
Ngarukiye ni umwe mu bahanga mu gucuranga inanga
Umukirigitananga Ngarukiye Daniel yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Bwiza'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza