Umukirigitananga Ngarukiye yarase ubuhanga n’uburanga by’Abanyarwandakazi mu ndirimbo ye nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Kamena 2020 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Ngarukiye Daniel umenyerewe mu muziki gakondo akirigita inanga, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Umwali w’ i Rwanda’, irimo ubutumwa bugaragaza umwihariko w’Abanyarwandakazi.

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo aragira ati “Ikizakubwira Umwali w’i Rwanda arangwa n’umutuzo kandi no mu buhanga arahanga ntahangarwa. Iyo aserukiye u Rwanda iyo mu mahanga abahiga ubuhanga kuko no mu buranga abahiga bose, kuko ari uwo kwa Gihanga Ngoma 100.”

Yabwiye IGIHE ko yatekereje gukora iyi ndirimbo agendeye ku myitwarire y’Abanyarwandakazi ituma bahesha ishema igihugu cyabo.

Avuga ko yari amaze kubona uburyo abakobwa b’ahandi bitwara mu buryo buteye inkeke, ashaka kwerekana uko Abanyarwandakazi bitwararika bidasanzwe.

Ati “Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze, nagize amahirwe yo kugera imahanga mbona abantu baho uko babayeho, nsanga imico yabo ifite itandukaniro ryinshi n’iyacu. Narebye ukuntu abakobwa baho baba bameze mbona batandukanye n’ab’iwacu cyane. Ni uko rero bimpa igitekerezo cyo kuririmba ‘Umwali w i Rwanda’ mvuga umwihariko we haba mu buhanga, uburanga n’ubwitonzi.”

Avuga ko nk’aho aba mu Bufaransa abana b’abakobwa ku myaka 14, 15, 16 usanga banywa itabi batitaye ko ribicira ubuzima ndetse n’aho abantu bateraniye ntibatinya kurinywa kimwe no mu muhanda bagenda, ndetse no mu myambarire “hari igihe bambara ukibaza niba bambaye bikakuyobera.”

Ni ibintu bitandukanye no ku Banyarwandakazi kuko hari benshi bagikomeye ku muco, aho umukobwa arangwa n’ubuhanga n’ubwitonzi.

Ngarukiye Daniel ni umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga. Iyi mpano ayikomora kuri sekuru Semivumbi Simake wari intore y’intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukari.

Iyi ndirimbo ye nshya mu buryo bw’amajwi yakozwe na Didiertouch mu gihe amashusho yatunganyijwe na Karpetpixelz.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .