00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukinnyi wa sinema Kecapu yasezeranye mu mategeko (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 May 2022 saa 12:32
Yasuwe :

Mukayizere Jalia Nelly wamamaye muri sinema nka Kecapu, nyuma y’ibyumweru bitatu yambitswe impeta n’umukunzi we witwa Jean Luc, bamaze gusezerana imbere y’amategeko.

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2022 mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, niho Kecapu yasezeraniye mu mategeko nyuma y’iminsi yemeje inkuru y’urukundo n’umusore Jean Luc.

Kecapu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze amafoto amugaragaza yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we.

Mu minsi ishize nibwo Kecapu yatangiye gusangiza abamukurikira ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore yihebeye.

Iby’urukundo rwe n’uyu musore, Kecapu yigeze kubigarukaho mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE.

Yaragize ati “Ni umusore twamenyanye mu 2009, mu 2010 twari dutangiye gukundana ariko urumva twari tukiri abana. Byagiye bitugora tukaburana ubundi tugahura ariko uyu munsi niwe turi gukundana kandi rwose sinabahisha ko tumeranye neza.”

Icyo gihe yavuze ko yahisemo uyu musore kuko baziranye cyane kandi ko urukundo rwabo rufite umurongo.

Ati “Ni we musore unzi neza kuva nkiri umwana, urukundo rwacu si urwo kwinginga kuko ni umuntu tuziranye cyane.”

Kecapu ni umwe mu bakinnyi ba filimi babigize umwuga bakunzwe mu Rwanda, yamenyekanye muri filime nka Bamenya ica kuri YouTube n’izindi zitandukanye.

Ku idarapo, Jean Luc yasezeranye kubana akaramata na Kecapu
Byemewe n'amategeko, Kecapu yabaye umugore w'umugabo we
Kecapu yasinyiye isezerano yari amaze gusezerana
Nyuma yo gusezerana byari ibyishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .