Umukinnyi wa filime Ngenzi Gaga yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga ukuboko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Nyakanga 2020 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Ngenzi Gaga ni umwe mu bakinnyi ba Filime bamaze igihe mu ruganda rwa sinema nyarwanda, uyu mugabo ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2020 yasimbutse urupfu mu mpanuka ikomeye yakoreye mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mpanuka yabereye i Remera ho mu mujyi wa Kigali yatewe no kugongana kw’imodoka na moto byari imbere ya Ngenzi, uyu mukinnyi wa filime wakwepaga ko yahita agonga abagonganye imodoka ye yahise ayohereza ku mukingo birangira yangiritse cyane gusa we Imana imukingira ukuboko ntiyagira icyo aba.

Ngenzi aganira na IGIHE yagize ati ”Ni impanuka yabereye i Remera imbere ya Mount Meru Station, nari ndi inyuma y’imodoka yagonganye na moto ariko kuko abantu bose bihutaga bashaka gutaha habayeho kugongana kwa nyinshi mu modoka zari inyuma. Njye rero nakwepye nshiduka yagonze umukingo ariko Imana yahabaye ntacyo nabaye.”

Nkuko twabitangarijwe na Ngenzi, iyi mpanuka yakomerekeyemo bikomeye umuntu umwe byagaragaraga ko yagize ikibazo gikomeye ariko ajyanwa kwa muganga kimwe n’abandi bari bakomeretse.

Daniel Gaga wamenyekanye cyane nka Ngenzi muri filime nyarwanda yakinnye nyinshi ariko iyatumye aba ikimenyabose ni “Ikigeragezo cy’Ubuzima” yamenyekanye cyane mu Rwanda ndetse inagira ibyamamare abakinnyi bayikinnyemo.

Ngenzi Gaga uzwi cyane muri filime nyarwanda yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga ukuboko
Abakomerekeye mu mpanuka byoroheje ubwo bashyirwaga ku ruhande
Imodoka yagonganye na moto bigateza impanuka ikomeye
Imodoka ya Ngenzi ni uku yangiritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .