Kanyange Zainabu ukina filime yatewe icyuma n’abagizi ba nabi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Kanyange Zainabu ukina muri Filime y’uruhererekane “Furafura” mu mpera z’icyumweru gishize yatezwe n’abagizi ba nabi bamwambuye ibyo yari afite barangije bamutera icyuma hafi y’ijisho ariko Imana ikinga akaboko ntiyahasiga ubuzima.

Uyu mukobwa utuye mu Murenge wa Kimisagara ku wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020 yatezwe n’abantu bataramenyekana bamwambura utwo yari afite barangije bamutera icyuma bamuta imbere y’igipangu acumbitsemo.

Mu kubara iyo nkuru, Kanyange avuga ko yahuye n’icyo kibazo ku wa 11 Nyakanga 2020, ubwo yari avuye ku muhanda hafi saa mbiri n’iminota 45.

Yagize ati "Barantangiriye turarwana birangira bampohoteye, wenda bari bazi ko mfite ibintu byinshi kuko batwaye utwo nari mfite basiga bananteye icyuma.”

Yakomeje avuga ati “Naherutse turi kurwana tunigana, sinamenye igihe bantereye icyuma batwaye ibyo batwara hashize nk’iminota ingahe umuntu wahanyuze ni we wambonye arambwira ngo byuka abagizi ba nabi bagiye. Nahise nsanga nakomeretse cyane.”

Uyu mukobwa avuga ko atigeze amenya n’umwe muri aba bagizi ba nabi ndetse akeka ko bashakaga kumwambura ibyo yari afite gusa cyane ko nta muntu yakekaga ko bafitanye ikibazo ku buryo yamuhemukira gutyo.

Nyuma yo kwivuza yatangiye gukurikirana aba bagizi ba nabi aho yahishuye ko yatanze ikirego muri RIB ku buryo yizeye ko ikibazo cye kigiye gutangira gukurikiranwa.

Kanyange yambuwe umukufi wo mu ijoso ufite agaciro ka 30 000 Frw yari avuye kugura, telefoni ndetse n’amafaranga ibihumbi 10 Frw yari afite.

Yasabye inzego zishinzwe umutekano ndetse n’izibanze kwita ku mutekano wo mu midugudu kuko akurikije isaha yahohoteweho ari ibintu bikabije.

Ikiganiro na Kanyange Zainabu

Kanyange Zainabu akimara kwidodesha no kwipfukisha aho yari yatewe icyuma
Kanyange avuga ko yamaze gutanga ikirego muri RIB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .