Inkuru y’urupfu rwa Kim Sae-Ron yamenyekanye ku wa 16 Gashyantare 2025, ubwo inshuti ye yajyaga kumusura mu rugo rwe ruherereye mu Mujyi wa Séoul, maze igasanga Kim yitabye Imana.
Iyi nshuti ye ni yo yahise ihamagara polisi ngo itabare nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byabitangaje.
Polisi yatangaje ko yatangiye iperereza ku rupfu rwa Kim Sae-Ron, gusa yemeza ko mu rugo rwe nta kimenyetso cyagaragaye ko haba hari umugizi wa nabi wamuteye.
Kugeza ubu urupfu rwa Kim Sae-Ron wari ufite imyaka 24 rwateye urujijo.
Yari asanzwe ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe muri Koreya y’Epfo, dore ko yatangiye kwamamara akiri muto afite imyaka 10 gusa ubwo yakinaga muri filime yitwa ‘A Man from No Where’.
Mu bihe bitandukanye, Kim Sae-Ron yakinnye muri filime nka ‘Bloodhounds’, ‘Mirror of The Witch’, ‘A Girl at My Door’ n’izindi.
Icyakoze ntiyaherukaga kugaragara muri filime kuva mu 2022 ubwo yakoraga impanuka yaturutse ku gutwara imodoka yanyoye ibisindisha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!