Umukinnyi wa Filime D’Amour Seleman yongeye gusubira mu bitaro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

D’Amour Seleman wavuzwe cyane mu itangazamakuru umwaka ushize nyuma yo gukusanyirizwa amafaranga yo kwivuza ariko akayakoresha ibindi, yongeye gusubira mu bitaro kubera indwara y’impyiko amaranye igihe.

Niba wararebye filime nyarwanda nka ‘Nkuba,’ ‘Urugamba’, ‘Nta heza h’Isi’, ‘Ruganzu’ ‘Ndi Umukiristo’ n’izindi, nta gushidikanya ko waba uzi umukinnyi D’Amour Seleman wamamaye nka Papa Shaffy.

Yakunzwe na benshi ndetse yabiherewe ibihembo bitandukanye muri Rwanda Movie Awards (Best Actor 2016 na Best Supporting Actor 2017), ariko ubu ubuzima bwe buri mu kaga kubera uburwayi bw’impyiko bwamuhejeje ku kirago.

Kuva ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2020 uyu mugabo yasubiye mu bitaro bya Kanombe kubera uburwayi bw’impyiko.

Uyu mugabo wagiye kwa muganga arembye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020 nibwo ngo yongeye kugarura intege ndetse hari icyizere ko ashobora koroherwa akongera gusezererwa mu bitaro.

Umwe mu baduhaye amakuru umurwaje yagize ati “Guhera ku wa Kabiri w’iki cyumweru yararembye ajya kwa muganga amaze iminsi mu bitaro ariko ari koroherwa.”

D’Amour Seleman avuga ko yafashwe bwa mbere muri Nyakanga 2018 afite isesemi akanabura umwuka, yajya kwa muganga basanga afite umuvuduko w’amaraso wo ku kigero cyo hejuru cyane.

Yakomeje kubura umwuka bamunyuza mu cyuma basanga impyiko ze zose zarangiritse burundu, bahita bamubaga bamushyiramo icyuma kimufasha kuyungurura amaraso hakoreshejwe uburyo bwo hanze y’umubiri, ibizwi nka Dialyse.

Yemeza ko icyo gihe ajya kubagwa haburaga gato ngo yitabe Imana kuko amazi yari yaruzuye mu mubiri.

Nyuma yo kumva ububabare bwe Abanyarwanda yaba abatuye mu Rwanda no mu mahanga baterateranyije amafaranga yo kujya kwivuza mu Buhinde nkuko byavugwaga aricyo bisaba kugira ngo akire neza.

Amafaranga yari akenewe yaje kuboneka icyakora uyu mugabo wari umaze gusa nutoye agatege ahitamo kuyikenuza aho kujya kwivuza nkuko abayakusanyaga babivugaga.

Ibi byarakaje cyane abamukusanyirije amafaranga bazi ko agiye kwivuza, gusa D’Amour we yakunze guhamya ko abantu bamuhaye amafaranga abashimira ariko akabanenga gushaka kumutegeka uko ayakoresha.

Kuva yakoroherwa bwa mbere, yakunze kongera kurwara gusa nawe ntakunde no kubivuga cyangwa ngo bimenyekane kubera ko abantu benshi bamwijunditse.

Kuri ubu uyu mukinnyi wa Filime yongeye kurembera mu bitaro by’i Kanombe aho amaze iminsi yarabigize ibanga.

Bwa mbere, ubwo D'Amour Seleman yari amerewe nabi
Kuri ubu uyu mukinnyi wa Filime yongeye gusubira mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza