Uyu muhango wagizwe ibanga rikomeye ku buryo wanitabiriwe n’abantu mbarwa.
Ndayirukiye yabwiye IGIHE ko nubwo basezeranye mu murenge, ibyemezo biherutse gufatwa n’Inama y’Abaminisitiri byo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 byatumye bigiza inyuma indi mihango y’ubukwe bwabo.
Ati "Byabaye ngombwa ko twigiza inyuma, nyine ubwo tuzategereza nyuma ya tariki 4 Mutarama 2021 kuko nibwo hazavugururwa amabwiriza.”
Uyu musore ariko kandi yavuze ko bagomba gutegereza indi mihango y’ubukwe kugira ngo babane, ati "Ubu ntabwo twahita tubana tuzategereza dukore indi mihango."
Nk’uko byari byatangajwe bikanasohoka ku mpapuro ziteguza ubukwe bw’aba bombi, Tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 nibwo hari hategerejwe ibirori byakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Ndayirukiye asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya ndetse niwe utunganya Filime Impanga y’umukunzi we.
Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko batangira gukundana mu 2016, bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.
Ubwo yaganiraga na IGIHE muri Werurwe, Usanase yavuze ko yifuza ko uyu musore yazamubera umutware.
Ati "Nabivuze mu ijambo rimwe, ni umutwe kuri njye icyampa akazambera umutware."
Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ’Citymaid’ ica kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bayikinamo, ariko akaba yaramaze kwitaba Imana bityo akaba atazongera kuyigaragaramo.
Muri iyi minsi, ahugiye ku mushinga wa Filime ye nshya yise “Impanga”.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!