Uyu mukecuru mu ntangiro z’uku kwezi nibwo yashyizwe mu bahatanye muri Miss Universe Korea uyu mwaka. Uyu mubyeyi ahatanye n’abandi 31 bazavamo uzahagararira igihugu cye muri Miss Universe y’uyu mwaka izabera muri Mexique mu Ugushyingo.
Yabwiye CNN ko yinjiye muri iri rushanwa, ashaka kwerekana ko umuntu n’ubwo yaba ari mu za bukuru, yagira ubuzima buzira umuze.
Ati “Nashakaga kwerekana isi uko umuntu w’imyaka 80 yaba afite ubuzima buzira umuze. Bakibaza bati ni gute yabungabunze umubiri we? Ni iyihe ndyo afata? Rero nashakaga kwerekana ko dushobora kubaho mu buzima buzira umuze niyo twaba dushaje.”
Uyu mukecuru avuga ko uyu mwaka yahisemo kwitabira ngo agerageze amahirwe ye, nyuma yaho nta myaka ntarengwa ikigenderwaho ku bitabira iri rushanwa.
Mu myaka yashize irushanwa rya Miss Universe abaritahanagamo babaga bagomba kuba bari hagati y’imyaka 18 na 28, ariko muri uyu mwaka byakuweho.
Ikindi guhera umwaka ushize muri iri rushanwa abagore batwite, abafite abana cyangwa abigeze kurushinga nabo bahawe rugari bemererwa guhatana mu gihe mu yindi myaka bitari byemewe.
Muri uyu mwaka Lorraine Peters w’imyaka 58 na Alejandra Marisa Rodríguez wa 60 bitabiriye Miss Universe Canada na Miss Universe Argentina gusa ntibabashije kwegukana amakamba. Muri iri rushanwa hakuweho kwambara umwambaro wa ‘bikini’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!