00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wasinyanye amasezerano y’imikoranire n’abategura ‘Gen-Z Comedy’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 February 2025 saa 08:01
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali wasinyanye amasezerano y’imikoranire n’abategura ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy,’ wiyemeza kubashyigikira mu bikorwa byabo.

Ndaruhutse Merci wamamaye nka Fally Merci utegura ibi bitaramo, yavuze ko ari ibintu bishimishije kuba binjiye mu mikoranire n’Umujyi wa Kigali.

Ati “Icya mbere ni uko bemeye kudushyigikira, hari inyungu nyinshi tuzabikuramo kandi bizagirira akamaro abanyarwenya, by’umwihariko ababarizwa muri Gen-Z Comedy.”

Ku rundi ruhande, Fally Merci yavuze ko Umujyi wa Kigali icyo wabasabye ari ugukomeza gutegura neza ibi bitaramo, uretse gususurutsa abakunzi b’urwenya bikaba byanakomeza kuzamura impano z’urubyiruko.

Umujyi wa Kigali usinyanye amasezerano na Gen-Z Comedy yitegura kuzuza imyaka itatu itangiye, kuri ubu ikaba ari cyo gitaramo cy’urwenya kiba mu buryo buhoraho mu Rwanda.

Ibi bitaramo byatangiye mu 2022, bizwi cyane mu gusetsa abantu ariko bikagira umwihariko wo kuzamukiramo abanyempano bashya muri uyu mwuga.

Ni bimwe mu byitabirwa ku rwego rwo hejuru aho biba kabiri mu kwezi.

Umujyi wa Kigali wasinyanye amasezerano n'abategura Gen-Z Comedy mu gihe habura amasaha make ngo habe igitaramo cyatumiwemo Dr. Hilary Okello
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yabanje gusobanurira Fally Merci icyo babifuzaho
Fally Merci yabanje gusobanurira Umujyi wa Kigali iby'ibitaramo bya Gen-Z Comedy bategura
Akanyamuneza kari kose ubwo Fally Merci yashyiraga umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati ya Gen-Z Comedy n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali
Nyuma yo kuganira bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye
Fally Mercy n'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali nyuma yo kwemeranya imikoranire bafatanye ifoto
Nyuma y'aya masezerano bafatanye ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .