Ndaruhutse Merci wamamaye nka Fally Merci utegura ibi bitaramo, yavuze ko ari ibintu bishimishije kuba binjiye mu mikoranire n’Umujyi wa Kigali.
Ati “Icya mbere ni uko bemeye kudushyigikira, hari inyungu nyinshi tuzabikuramo kandi bizagirira akamaro abanyarwenya, by’umwihariko ababarizwa muri Gen-Z Comedy.”
Ku rundi ruhande, Fally Merci yavuze ko Umujyi wa Kigali icyo wabasabye ari ugukomeza gutegura neza ibi bitaramo, uretse gususurutsa abakunzi b’urwenya bikaba byanakomeza kuzamura impano z’urubyiruko.
Umujyi wa Kigali usinyanye amasezerano na Gen-Z Comedy yitegura kuzuza imyaka itatu itangiye, kuri ubu ikaba ari cyo gitaramo cy’urwenya kiba mu buryo buhoraho mu Rwanda.
Ibi bitaramo byatangiye mu 2022, bizwi cyane mu gusetsa abantu ariko bikagira umwihariko wo kuzamukiramo abanyempano bashya muri uyu mwuga.
Ni bimwe mu byitabirwa ku rwego rwo hejuru aho biba kabiri mu kwezi.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!