Umuhoza Laika, mushiki wa Alpha Rwirangira yinjiye mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Umuhoza Laika yiyongereye ku bahanzi basanzwe mu muryango w’iwabo yinjira mu muziki aho yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “My type”.

Uyu mukobwa w’imyaka 26, ni umunyarwandakazi uvukana na Alpha Rwirangira ku mubyeyi umwe, yakuranye urukundo rw’umuziki yakuraga ku bo mu muryango we bawukoraga ndetse n’abahanzi yakuze akunda nka Lilian Mbabazi na Alicia Keys.

Laika ntiyakunze kuba mu Rwanda kuko afite imiryango mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba.

Yabaye mu Rwanda, muri Uganda na Tanzania mbere y’uko ajya kuminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aherutse kurangiza amasomo ye mu icungamutungo.

Iyo umubajije amavuko ye, Laika akubwira ko ari umwana wa Afurika y’Iburasirazuba.

Kugeza ubu uyu mukobwa ukoresha Laika nk’izina ryo mu muziki, atuye muri Uganda aho aherutse kubona akazi.

Ati “Ubu ndi Kampala aho nabonye akazi, ariko nzajya ngenda hose yaba muri Afurika ndetse no muri Amerika.”

Laika avuga ko yatangiye kuririmba akiri muto, ndetse hari indirimbo yagerageje gukora ariko ntiyazikunda ahitamo kuzireka.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye, nibwo yiyemeje kwinjira mu muziki nk’umwuga. Ati “Mbere narabikundaga nkasubiramo indirimbo z’abandi, ndibuka nkiri umwana hari izo nakoze ariko sinazisohora kuko numvaga ijwi ritarakura.”

Usibye indirimbo ya mbere yise “My type” uyu muhanzikazi yasohoye, yabwiye IGIHE ko afite n’izindi nyinshi ari kurangiza zizasohoka mu minsi iri imbere.

Uyu muhanzikazi nubwo afite akandi kazi, avuga ko mu gihe yabona ko umuziki umuha amahirwe menshi nawe yawuha umwanya w’ubuzima bwe bwose.

Kuba agiye gukora umuziki ataba mu Rwanda, ahamya ko nta kintu bizabangamiraho urugendo rwe, kuko asanga hari amahirwe menshi afite yo kumenyekanisha ibihangano bye yaba mu Rwanda no mu mahanga.

Ikindi uyu mukobwa avuga ko afite nk’amahirwe, ni uko mu muryango w’iwabo hakomoka abahanzi bakomeye, ku buryo yizeye ko bazajya bamugira inama.

Mu bahanzi bakomeye bo mu muryango we, Laika yavuze nka Alpha Rwirangira bavukana ndetse na mubyara wabo AY umuraperi ukomeye wo muri Tanzania.

Laika avuga ko abavandimwe be bamutanze mu muziki bazamubera inkingi zo kwegamira
Laika mushiki wa Alpha Rwirangira winjiye mu muziki
Umuhoza Laika yinjiye mu muziki ahita anasohora indirimbo ye ya mbere yise 'My type'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .