00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhire Eliane yahawe umwanya w’icyubahiro muri Festival de Cannes

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 April 2025 saa 07:58
Yasuwe :

Umuhire Eliane umaze kwamamara muri sinema ku Isi, yagizwe ‘Marraine’ mu gice cya Pavillon Afriques kiri mu byahariwe Abanyafurika muri Festival de Cannes, iserukiramuco rikomeye ribera mu Bufaransa rigiye kuba ku nshuro ya 78.

Pavillion Afriques (PA) ni kimwe mu bice bigize Festival de Cannes, cyahariwe Abanyafurika bafite aho bahuriye na sinema.

Ni nk’isoko rya sinema mu iserukiramuco rya Cannes, ndetse ikindi Pavillion Afriques igamije ni ukumenyekanisha sinema yaba ku Banyafurika bari kuri uyu mugabane cyangwa abandi bari muri diaspora.

Iki gice cyinjijwe muri Festival de Cannes guhera mu 2019. Buri mwaka haba hari umugore cyangwa umugabo wahawe umwanya w’icyubahiro baha izina rya ‘Marraine’ cyangwa ‘Parrain’ muri iri serukiramuco.

Ni umwanya w’icyubahiro uhabwa Umunyafurika wagize uruhare mu guteza imbere sinema yaba muri Afurika cyangwa muri diaspora.

Mu gihe cya Festival de Cannes aba ari umwe mu batanga ibiganiro mu itangazamakuru no ku bandi bakora filime, anifashishwa mu gutanga amahugurwa ku bakizamuka b’Abanyafurika baba bitabiriye iri serukiramuco cyane abafite filime ziri kumurikwa muri iki gice.

Iserukiramuco rya Cannes riteganyijwe kuba guhera ku wa 13-22 Gicurasi 2025 mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa, aho ibyamamare bitandukanye muri sinema byitezwe kuzitabira.

Hazerekanwa kandi filime zitandukanye zirimo nka “Mission: Impossible – The Final Reckoning” igaragaramo Tom Cruise izashyirwa hanze muri iri serukiramuco.

Biteganyijwe ko Robert De Niro wamamaye i Hollywood azashimirwa by’icyubahiro nk’umwe mu bateje imbere sinema ku Isi.

Umuhire mu mwaka ushize na bwo yari mu kanama nkemurampaka muri kimwe mu bice bigize Festival de Cannes kizwi nka “Critics’ Week (Semaine de la Critique)’’.

Iki ni kimwe mu bice bikomeye cyane muri iri serukiramuco rimara icyumweru.

Uyu mugore yamenyekanye muri sinema mpuzamahanga muri filime zitandukanye. Iyamwaguriye urugendo ni iyitwa ‘Birds Are Singing in Kigali’.

Aherutse no kugaragara mu yitwa ‘A Quiet Place: Day One’ yagiye hanze mu mwaka ushize.

Ni filime irimo amazina akomeye muri sinema ku Isi nka Lupita Nyong’o wamamaye cyane muri filime “Black Panther’’ yagiye hanze mu 2018, Joseph Quinn wamenyekanye muri “Stranger Things” n’abandi batandukanye.

Umuhire yahawe ‘umwanya w’icyubahiro’ muri Festival de Cannes
Filime Umuhire amaze kugaragaramo ni nyinshi zirimo n'iza Hollywood
Umuhire yongeye kugirirwa icyizere cyo kwigaragaza muri Festival de Cannes nyuma y'uko umwaka ushize yari yashyizwe mu kanama nkemurampaka
Umuhire amaze kuba ikimenyabose mu maserukiramuco akomeye ya sinema ku Isi kuko yagaragaye muri filime nyinshi zatwaye ibihembo
Umuhire amaze kugaragara muri filime zamwubakiye izina zirimo iyo yahuriyemo na Lupita Nyong'o

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .