Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Putin Kabalu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize ifoto y’inkumi bivugwa ko bari gukundana ayiherekesha ikimenyetso cy’umutima umenyerewe mu bakundana.
Nta byinshi byahise bitangazwa kuri iyi nkumi, gusa amakuru asanzwe ahari ahamya ko Miss Vanessa yatandukanye na Putin mu mpera za 2020.
Mu ntangiriro za Mutarama 2021 nibwo Miss Vanessa yari yatangaje ko yatandukanye na Putin nabwo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Mu magambo ye yamenyesheje abamukurikira ko yongeye kwisanga atari mu rukundo, ati "Single again".
Icyakora ntabwo bigeze bakurana mu nshuti zikurikirana ku mbuga nkoranyambaga, buri wese yakomeje gukurikira undi kuri Instagram.
Hari amakuru avuga ko urukundo rwa Miss Vanessa rwatangiye kuzamo kidobya muri Nzeri 2020, iki gihe uyu mukobwa abinyujije kuri Instagram yabwiye abamukurikira ko yagize ibihe bibi anatekereza kwiyahura icyakora abireka kubera umuryango we.
Kuva icyo gihe benshi mu bamukurikira batangiye gutekereza ko yaba yatangiye kugirana ibibazo na Putin wari umaze umwaka urenga amwambitse impeta.
Uyu mukobwa nyuma yaho yatangiye kubaho atambara impeta yambitswe n’uyu mugabo w’umukungu bari baremeranyije kubana akaramata.
Icyo gihe yavuze ko yaje kuyibura ubwo yari kumwe n’umugabo we ndetse ari ibintu baziranyeho ku buryo yahamyaga ko ategereje ko azamuha indi.
Muri Nzeri 2019 nibwo Miss Vanessa wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2015, yambitswe impeta n’uwari umukunzi we Putin Kabalu akaba umuherwe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!