Umuhanzikazi Tonny Unique yambitswe impeta n’umusore utuye mu Budage

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Mutarama 2020 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Tonny Unique ni umwe mu binjiye neza mu mwaka wa 2020, aho yambitswe impeta n’umusore bamaze igihe bakundana, amusaba ko amubera umugore.

Tonny Unique yamenyekanye mu ndirimbo nka ’Sawa Sawa’, ‘Nzajyahe’, ‘Vuba’ yakoranye na Jay Polly n’izindi zirimo “Gwamo” yaherukaga gukora mu mezi ashize nyuma y’imyaka ibiri yari amaze asa n’uwavuye mu muziki.

Muri 2018 nibwo Tonny Unique yatangaje ko afite umusore bakundana atangira kumushyira ku mbuga nkoranyambuga ubutitsa, icyakora bari bataragaragara bari kumwe kubera ko uyu musore atuye mu Budage.

Amakuru yaje kumenyekana ko umukunzi wa Tonny Unique baziranye hashize igihe cyane ko bamenyanye mu 2012 ariko ntibahite bakundana cyane ko nk’uko nabo ubwabo bagiye babyivugira, urukundo rwabo rwashinze imizi mu 2018.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020 nibwo uyu musore uzwi ku mazina ya Philbert King ku mbuga nkoranyambaga, yafashe icyemezo yambika impeta uyu muhanzikazi amusaba ko bazabana akaramata.

Tonny Unique wanashyize hanze amashusho n’amafoto akimara kwambikwa impeta yagize ati ”Yambajije… mubwira YEGO, urukundo ruratsinze, ndagukunda, nzagukunda ubuziraherezo.”

Philbert King wageze mu Rwanda mu mpera za 2019 ari muri gahunda zo kuryoshya umubano we na Tonny Unique, aho kugeza ubu buri umwe yamaze kwereka ababyeyi uwo umutima we wihebeye.

Byitezwe ko mu minsi ya vuba uyu musore agomba gusubira mu Budage aho atuye anakorera.

Reba hano ubwo Tonny Unique yambikwaga impeta n’umukunzi we

Reba indirimbo "Gwamo" Tonny Unique aheruka gushyira hanze

Tonny Unique yagiye kwereka umubyeyi we uwo yihebeye
Tonny Unique yanerekanywe kandi mu muryango wa Philbert King

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza