Umuhanzikazi Tonny Unique agiye kwibaruka imfura ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Kanama 2020 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwambikwa impeta mu ntangiriro za 2020, akemera kuba umugore w’umusore bari bamaze igihe bakundana, Umuhanzikazi Tonny Unique yahishuye ko yenda kwibaruka imfura ye.

Tonny Unique yamenyekanye mu ndirimbo nka ’Sawa Sawa’, ‘Nzajyahe’, ‘Vuba’ yakoranye na Jay Polly n’izindi zirimo “Gwamo” aheruka gukora.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tonny Unique yahishuye ko yitegura kwibaruka imfura ye ndetse ashyiraho ifoto imugaragaza atwite inda nkuru.

Yagize ati ”Umwana umugendana amezi icyenda, ukamukikira imyaka itatu ariko ukamuhorana ku mutima ubuzima bwawe bwose. Sinjye uzarota nkubonye mwamikazi wanjye.”

Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE, ko mu minsi ya vuba ashobora kwibaruka imfura ye akaba umwana w’umukobwa atwite.

Ni umwana agiye kubyarana n’umusore uherutse kumwambika impeta ndetse bari bemeranyije kubana mu mpera za 2019.

Muri 2018 nibwo Tonny Unique yatangaje ko afite umusore bakundana atangira kumushyira ku mbuga nkoranyambuga ubutitsa, icyakora bari bataragaragara bari kumwe kubera ko uyu musore atuye mu Budage.

Amakuru yaje kumenyekana ko umukunzi wa Tonny Unique hashize igihe bamenyanye kuva mu 2012 ariko ntibahita bakundana, urukundo rwabo rwashinze imizi mu 2018.

Mu ijoro ryo ku 17 Mutarama 2020 nibwo uyu musore uzwi ku mazina ya Philbert King ku mbuga nkoranyambaga, yafashe icyemezo yambika impeta uyu muhanzikazi amusaba ko bazabana akaramata.

Uyu muhanzikazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, akunda kwizeza abakunzi be ko mu mwaka wa 2021 aribwo azaba asubukuye ibikorwa bye bya muzika.

Tonny Unique mu minsi mike araba yibarutse imfura ye
Mu mpera za 2019, Tonny Unique yagiye kwereka umubyeyi we umusore yihebeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .