Umuhanzikazi Toni Braxton yahishuye ko yicuza kuba atarakoze imibonano mpuzabitsina kenshi akiri muto

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Kanama 2020 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Toni Michele Braxton wamamaye mu muziki nka Toni Braxton, yatangaje ko yicuza bikomeye kuba atarakoze kenshi imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’amabyiruka ye ndetse ngo anishimishe anywa inzoga nyinshi.

Yabitangarije mu kiganiro yahaye The Guardian, aho yagize ati “Ndicuza kuba ntarasambanye kenshi mu gihe nari nkiri muto. Mba naranyoye inzoga nyinshi. Mba naragiye mu birori byinshi. Nkanywa amatabi menshi. Ntekereza ko idini ryanjye ariryo ryashyizeho imipaka yatumye ntakora ibintu nk’ibyo nakabaye narakoze.”

Yakomeje avuga ari umwana umuryango we wari ukijijwe ku buryo atari kubona uko yisanzura ngo akore ibyo ashaka byose.

Ati “Ubwo nari mfite imyaka irindwi, umuryango wanjye wari ukijijwe cyane. Twari abahamya ba Yehova. Twagiye muri Kiliziya Gatolika, twagerageje buri kimwe mbere yo kujya muri Methodiste. Nigeze kubaza mama icyo bashakaga. Aransubiza ngo mu myaka yo mu 1970, cyari ikinyecumi cyo gushaka Imana.”

Uyu muhanzikazi uheruka gushyira hanze album ye ya 10 yise ‘Spell My Name’ yavuze ko atatangaje ibi kugira ngo ayamamaze ahubwo ari ko kuri kwari ku ndiba y’umutima we.

Uyu muhanzikazi ubusanzwe ni umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa Piano, producer, umukinnyi wa filime akaba n’umunyamakuru kuri televiziyo. Ni umwe mu bahanzikazi ba RnB babashije kugira indirimbo zagurishijwe cyane mu mateka.

Braxton yatwaye ibihembo birindwi bya Grammy Awards, icyenda bya Billboard Music Awards, birindwi bya American Music Awards n’ibindi byinshi.

Yamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Un-Break My Heart’ ikundwa na benshi n’uyu munsi. Aririmba R&B, Soul, Hip hop na Dance pop.

Uyu mugore yashakanye na Keri Lewis mu 2001 batandukana mu 2013. Nyuma yaje gukundana na Birdman ndetse anamwika impeta y’urukundo ariko mu 2019 urukundo rwabo ruzamo kidobya.

Uyu muhanzi w'imyaka 52 avuga ko yicuza kuba atarakoze imibonano mpuzabitsina akiri muto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .