00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzikazi Tabz mu nkumi zagomesheje Seif wahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 08:34
Yasuwe :

Thabita Uwizerwa uzwi nka Tabz, yagaragaye mu itsinda ry’abakobwa bari kubyinana na Niyonzima Olivier ’Seifu’ wamaze guhagarikwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, mu gihe kitazwi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire itari myiza yamuranze nyuma y’umukino wahuje u Rwanda na Kenya.

Nyuma y’amasaha make hasohotse iri tangazo, hasohoka amashusho ya Niyonzima ari mu kabyiniro n’inkumi zituye i Nairobi muri Kenya.

Bivugwa ko Niyonzima yatorotse Ikipe y’Igihugu nyuma y’umukino wahuje u Rwanda na Kenya, akajya mu kabyiniro kwishimisha, aha akaba ari ho yahuriye n’izi nkumi.

Mu nkumi zagaragaye muri aya mashusho harimo umuhanzikazi Tabz akaba mushiki wa David Pro.

Tabz amaze iminsi ari muri Kenya aho we na musaza we basigaye bakorera ibikorwa bijyanye na muzika.

Bivuzwe ko ari mu itsinda ry’abakobwa bagomesheje Niyonzima nyuma y’iminsi mike cyane asohoye indirimbo ye nshya yise Bad.

Tabz yamenyekanye nk’inkingi ya mwamba muri Neptunez Band, itsinda ry’abacuranzi rizwi cyane mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction rikaba rinafasha abahanzi batandukanye ku rubyiniro.

Indirimbo nshya ya Tabz

Tabz wize umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo, yabanje guca muri Neptunez Band
Tabz mu itsinda ry'abakobwa bivugwa ko bagomeshereje Niyonzima Olivier Seif muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .