00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzikazi Muchomante agiye kwibaruka umwana wa gatatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 04:01
Yasuwe :

Umuhanzikazi Aline Ruseka umaze kumenyekana nka Muchomante, ari mu myiteguro yo kwibaruka umwana wa gatatu, akaba uwa mbere agiye kubyarana na Kevin Mfurankase bamaze igihe bakundana.

Uyu mugore wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Apwana’ yahuriyemo n’abaraperi Dope Zilha na Mapy, mu minsi ishize yasohoye iye wenyine yise ‘Postinga’.

Izi ndirimbo uko ari ebyiri azikoze nyuma y’igihe gito atangiye gukora umuziki, afashijwe na sosiyete ‘The Savanis’ yashinganye n’umukunzi we Mfurankase.

Iyi sosiyete bashinze ni nayo ifasha umuraperi Dope Zilha uri mu bari kuzamuka neza muri iyi minsi mu njyana ya Hip Hop.

Mu buryo butunguranye, uyu muhanzikazi mu minsi ishize yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho n’amafoto amugaragaza ari kwa muganga yagiye kwipimisha nk’umubyeyi witegura kwibaruka.

Aline Ruseka ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Mujyi wa Goma mu 1996. Ubwo yari afite umwaka umwe gusa w’amavuko, we n’umuryango we baje gutahuka mu rwababyaye.

Mu 2008 ni bwo uyu mugore n’umuryango we bagiye muri Ethiopie bahamara imyaka irindwi mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015.

Nyuma y’imyaka itandatu yari amaze muri Amerika na 13 yari amaze atagera mu Rwanda, Ruseka yaje kongera kugera mu rwamubyaye mu 2021, ubwo yari mu biruhuko n’umukunzi we.

Muchomante yari asanganywe abana babiri
Muchomante ari kwitegura kwibaruka umwana we wa gatatu akaba uwa mbere azaba abyaranye na Kevin
Muchomante na Kevin bamaze imyaka itari mike bakundana
Kevin na Muchomante basanzwe basangiza ababakurikira amafoto agaragaza urukundo rwabo
Muchomante na Kevin bagiye kwibaruka umwana wabo wa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .