00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzikazi Momolava yasubukuye umuziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 May 2022 saa 04:51
Yasuwe :

Umuhanzikazi Momolava wamenyekanye mu muziki w’u Rwanda mu myaka yashize, yashyize hanze indirimbo nshya nyuma y’imyaka itatu yari amaze atagaragara.

Uyu mukobwa yakoze indirimbo nshya yise ‘Comeka’. Ije nyuma y’igihe nta gihangano akora.

Yabwiye IGIHE ko yari yarafashe ikiruhuko mu muziki kugira ngo awugarukemo atari ibyo kwishimisha nk’uko yabikoraga.

Ati “Nari maze igihe kitari gito nsa nk’uhagaritse umuziki. Hari ibibazo nari naragiye mpura na byo ariko na none nari ndi kwisuganya ari na ko ntekereza uko nakora umuziki mu buryo bw’umwuga kuko mbere nabikoraga nishimisha.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko kugeza uyu munsi afite imishinga y’indirimbo nyinshi muri studio zitandukanye, ku buryo abakundaga ibihangano bye batazongera kugira irungu.

Ati “Mfite indirimbo nyinshi ndi gukora muri studio. Hari izarangiye n’izindi zitararangira kugeza ubu niteguye gukora umuziki ubudahagarara nk’uko byari byaragiye bigenda mu myaka yashize.”

Ku ikubitiro, Momolava yashyize hanze indirimbo yise “Comeka”. Ni indirimbo y’urukundo aho umukobwa aba abwira umuhungu ko yamwihebeye bityo akwiriye kureka gushyira amaso ku bandi.

Yavuze ko nta kintu kidasanzwe cyatumye ayihimba ahubwo yari yicaranye muri studio na Element wayikoze mu buryo bw’amajwi, we n’abandi bahanzi bari kumwe barimo Passy Kizito, Kevin Skaa, Khalifan na Niyo Bosco bakagira igitekerezo cyayo, irakorwa.

Iyi ndirimbo yarangijwe na Bob Pro. Mu buryo bw’amashusho yakozwe na Chriss Eazy usanzwe ari umuhanzi.

Mbabazi Maureen uzwi nka Momolava yamenyekanye cyane mu 2012 akora injyana ya Dancehall.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Akamodoka” yahuriyemo an T Brown ,TNP, Davis D na Mr Kagame, “Shakira ahandi” yakoranye na Mr Kagame n’izindi.

Momo watangiye urugendo rwe rwa muzika afashwa n’inzu itunganya umuziki ya Future, yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya mu 2019 ubwo yakoraga iyo yahuriyemo na Gisa cy’Inganzo bise “Burakomeza”.

Reba indirimbo y’uyu muhanzikazi nshya

Momolava yari amaze imyaka itatu nta ndirimbo ashyira hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .