Umuhanzikazi Madonna ari mu rukundo n’umusore arusha imyaka 36

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Mutarama 2020 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Madonna Louise Ciccone wamamaye mu muziki nka Madonna w’imyaka 61 ari mu rukundo n’umusore witwa Ahlamalik Williams, arusha imyaka 36.

Madonna yagaragaje iby’urukundo rwe na Ahlamalik Williams w’imyaka 25 mu ntangiro z’uyu mwaka ubwo bajyanaga mu biruhuko mu kirwa cya Maldives giherereye muri Asia mu Nyanja y’Abahinde.

Bari bagiye muri ibi birwa bari kumwe n’abana ba Madonna batandatu barimo babiri gusa bafite amaraso ye abandi bakaba ari abo arera yakuye muri Malawi, bose bagaragaza akanyamuneza.

Abana ba Madonna barimo Lourdes Maria Ciccone Leon w’imyaka 23, David Banda Mwale Ciccone Ritchie ufite imyaka 14, Mercy James wa 13; impanga ze z’imyaka irindwi Estere na Stella bose bari kumwe nawe muri ibi biruhuko uretse Rocco Ritchie w’imyaka 19.

Madonna n’umukunzi we mushya Ahlamalik Williams bari bajyanye mu biruhuko batangiye kuvugwa mu rukundo mu mezi make ashize, biturutse ku magambo bagendaga banyuza ku mbuga nkoranyambaga ariko urukundo rwigaragaje cyane mu byumweru bike bishize.

Mu Ukuboza 2019 Ahlamalik Williams yasanze Madonna muri Miami ndetse baza gufotorwa bari gufata akayaga kuri Hotel bari bari kuruhukiramo.

Ahlamalik Williams asanzwe ari umuhanzi wunganira abandi ku rubyiniro[Back up singer] akaba n’umubyinnyi afite inkomoko muri Amerika muri Leta ya California.

Madonna ni umwe mu bahanzikazi bakomeye ku Isi. Uyu Munyamerikakazi yamamaye cyane ‘Nk’umwamikazi wa Pop’. Yavutse mu 1958 muri Leta ya Michigan muri Amerika, mu 1978 aza kuhava ajya kuba muri New York aho yakoraga umwuga wo kubyina.

Nyuma yaje kuba uvuza ingoma, acuranga guitar n’umuririmbyi muri Breakfast Club Band. Mu 1982 yasinye amasezerano muri Sire Records, umwaka wakurikiyeho ahita ashyira hanze album, atangira kwamamara atyo.

Umutungo we ubarirwa hagati ya miliyoni $570–$800.

Yatandukanye n’abagabo babiri barimo Sean Penn basezeranye mu 1985 bagatandukana mu 1989 na Guy Ritchie basezeranye mu 2000 bagatandukanye mu 2008.

Ariko yanakundanye na Carlos Leon kuva mu 1995 kugeza mu 1997, banabyaranye umwaka w’umukobwa mu 1996 w’umuhanzikazi witwa Lourdes Maria Ciccone Leon.

Madonna yamamaye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘La Isla Bonita’

Madonna ari mu munyenga w'urukundo watangiye mu mezi make ashize
Madonna ari mu rukundo n'umusore arusha imyaka 36

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .