Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umusore witwa Shakul yahagurutse i Kigali yerekeza i Kampala, aho yari ashyiriye Lydia Jazmine igihangano yamushushanyijeho.
Nyuma yo kwakira iki gihangano, uyu muhanzikazi yavuze ko yakozwe ku mutima n’iyi mpano, ashimira bikomeye uyu musore.
Mu magambo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Lydia Jazmine yagize ati "Mbega impano itangaje, Shakul yavuye i Kigali anzaniye impano itangaje […] nayikunze rwose!"
Uyu munyabugeni ukiri muto ariko akagira impano ikunze gutangaza abamuzi, yabwiye IGIHE ko yakoze igihangano cy’uyu muhanzikazi, arangije ashaka uko yazamugeraho.
Ati "Naramushushanyije ndangije nyishyira ku mbuga nkoranyambaga, amaze kubibona twaraganiriye musaba ko nayimushyira arabyemera. Nguko uko nateze njya kumureba i Kampala mushyikiriza igihangano namukoreye."
Shakul yavuze ko nubwo nta mafaranga runaka yishyuwe, ashimira Lydia Jazmine uburyo yamwakiriye ndetse anahamya ko yamusubije itike yakoresheje ajya kumureba, yewe ngo hari n’ibindi bemeranyije nubwo we atashatse kubigarukaho.
Avuga ko nta mpamvu yihariye yatumye amushushanya, uretse kuba yarabonye ifoto ye agasanga yavamo igihagano cyiza, ni ko guhita abiha umwanya.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!