Umuhanzikazi Lanie yasobanuye impamvu yaretse amasomo mu ishuri rya muzika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Lanie wari umaze imyaka ibiri yiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo yasobanuye impamvu yasubitse amasomo ye mu ishuri rya muzika.

Mbere gato y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda ngo amashuri ahagarare, amakuru yavaga ku ishuri rya muzika rya Nyundo yavugaga ko umuhanzikazi Lanie bamubuze atarangije amasomo ye.

Uyu mukobwa mu kiganiro na IGIHE yavuze impamvu yahagaritse amasomo ari ibibazo yahuye nabyo n’ubu bitarakemuka.

Ati ”Nagize ikibazo kintunguye, ariko kitari icyo kubwira buri wese, bituma ntabasha gusubirayo. Icyorezo cya Covid-19 cyaje ndi kwitegura gusubira ku ishuri ariko nyine ntabwo byakunze.”

Lanie yavuze ko n’ubu atarasubira ku ishuri ariko ari kubiteganya mu minsi iri imbere, aho ateganya kwegera ubuyobozi akabusobanurira akabasaba ko yasubira kwiga akarangiza amashuri.

Uyu mukobwa yavuze ko adashobora gupfusha ubusa imyaka ibiri yamaze kuri iri shuri ngo arivemo adahawe impamyabumenyi.

Ati “Ntabwo narireka, naba narataye umwanya wanjye w’ubusa, imyaka ibiri nize sinayipfusha ubusa ngo ndivemo ntabonye impamyabumenyi yanjye.”

Lanie winjiye mu muziki mu mwaka wa 2016, akaza gusubika mu 2018 ubwo yari agiye kuwiga, yavuze ko nubwo yitegura gusubira ku ishuri ariko ari no gushaka uko yasubukura umuziki we.

Ati”Mu mwaka wa gatatu ntabwo tuba tukiga ibintu bishya, ni ukunononosora ibyo twize mu myaka ibiri ibanza ku buryo dukora ikizamini cya Leta tubizi, ubu ntabwo byambuza gukora umuziki.”

Uyu mukobwa uvuga ko yabonye umuntu bashobora gusinyana amasezerano y’imikoranire, nubwo batarasinyana amasezerano, ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo ye nshya.

Mu mpera z’icyumweru gishiize yafashe amashusho y’indirimbo ebyiri ari guteganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Ikiganiro na Lanie bivugwa ko yavuye mu ishuri rya muzika atarangije kwiga

Usibye gusubukura amasomo, Lanie arateganya gusubukura umuziki
Uyu mukobwa avuga ko ateganya gusubira ku ishuri
Umuhanzikazi Lanie yize imyaka ibiri ahita asubika amasomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .