Uyu mukobwa nyuma yo gutandukana na MC Kats ahagana mu 2018 yari amaze igihe kinini atavugwa mu itangazamakuru, ndetse yakunze kugaragara arigendera kure bishoboka.
Amakuru yo kwambikwa impeta kwa Fille, ni we ubwe wayitangarije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Fille yasangije abamukurikira ifoto afashe indabyo mu ntoki ari kumwe n’umusore bivugwa ko yasimbuje MC Kats.
Iyi foto yayikurikije amagambo ‘Yes Yes Yes’ yari kumwe n’utumenyetso tw’impeta.
Ni ifoto yatanzweho ibitekerezo n’abakunzi b’uyu muhanzikazi barimo n’abahanzi bagenzi be bamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya.
Uyu muhanzikazi wavutse tariki 25 Nyakanga 1991 ni umwe mu bafite amazina akomeye muri Uganda. Nubwo aba muri Uganda, akomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda.
Yakoranye n’abahanzi bakomeye muri iki gihugu barimo Radio&Weasel, mu Rwanda yanakoranye na Bruce Melodie iyitwa ‘Hallo’.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!