Keza Fearless abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yatutse Dj Bob, akanyuzamo agakoresha n’ibitutsi nyandagazi.
Uyu mukobwa wibasira Dj Bob, yamugaragaje nk’umugabo ugira ishyari, udashobora kwishimira iterambere rya mugenzi we.
Yagize ati”Ndacyari wa wundi, ntacyo wampinduraho. Komeza uvuge baguhe inzoga n’imyenda.”
Muri iyi nyandiko, Fearless yagaragaje ko aturitse akavuga nyuma y’imyaka itatu acecetse.
Guhera mu 2012 kugeza mu 2016 nibwo urukundo rwari rugeze aharyoshye hagati ya Fearless n’umuraperi Lil P [Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we mu Bwongereza].
Fearless ashinja Dj Bob kuba yaramuteranyije n’uyu musore bikarangira batandukanye.
Mu nyandiko za Fearless agaragaza Dj Bob nk’umuntu wamukuye kuri uyu musore ashaka kumwigarurira ngo abe ari we ureberera inyungu z’umuziki we.
Mu majwi y’uyu mukobwa IGIHE yabashije kubona, yumvikana avuga ko Dj Bob yamuteranyije na Lil P asigara ariwe umufasha mu muziki ariko anamurya amafaranga.
Dj Bob utigeze ashaka kuvuga cyane kuri iki kibazo, yavuze ko Fearless afite ikibazo gikomeye cyo kutemera ko yatandukanye na Lil P.
Ati “Yabonye nshyize ifoto ya Lil P kuri status ya Whatsapp yanjye atangira kuntuka, mpita mukura mu bantu bashobora kunyandikira, ubwo wasanga yabuze ahandi avugira akajya ku mbuga nkoranyambaga.”
Fearless yamenyanye na Lil P mu 2012 ubwo uyu musore yazaga mu Rwanda avuye mu Bwongereza aho atuye. Kimwe mu byari bimukuye i Burayi ni ugukora indirimbo zinyuranye zirimo n’iyo yifashishijemo Fearless mu mashusho.
Mu gushaka abakobwa bajya mu mashusho y’imwe mu ndirimbo ze, Lil P yaje kubona Fearless wari mu bagezweho muri icyo gihe amushyira muyo yise ‘Unaitwa nani’.
Ibyatangiye ari ugukorana byabyaye urukundo bamazemo imyaka ine riza gushyirwaho akadomo mu 2017.
Kuva batandukana, Fearless yishyizemo ko Dj Bob ariwe wamwivangiye mu rukundo yifuza kwigarurira Lil P ngo abe ariwe uhagararira inyungu ze bityo akabikora abateranya.
Lil P, usibye indirimbo ‘Ngwino nkwereke’ yakoranye na Ciney, yakoze izindi zirimo; Unaitwa nani ari nayo Fearless yagiye mu mashusho yayo, Tsindagira yakoranye na Davis D, Ngwino na Nta bwoba ziri mu zamenyekanye.
Kugeza ubu Lil P yasubiye mu Bwongereza aho asanzwe atuye, iby’umuziki asa n’uwabishyize ku ruhande.
Indirimbo Lil P yakoze








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!