Ni album uyu mukobwa yamuritse ku wa Gatanu, tariki 6 Nzeri, muri Norrsken House Kigali abifashijwemo n’inzu ifasha abahanzi abarizwamo yitwa Metro Afro yashinzwe Enric Sifa iba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri ibi birori yafatanyije n’abahanzi nka Impakanizi wishimiwe mu bihangano bye bitandukanye birimo indirimbo aheruka gushyira hanze yise “Ingabe” yakunzwe kuva yajya hanze.
Umuhanzi Peace Jolis ukundirwa ubuhanga bwe n’imiririmbire ye idasanzwe na we yashimishije benshi ubwo yinjiraga ku rubyiniro ndetse akanabibutsa indirimbo ye yakoze yise ‘Duhora Turi Beza’.
Aba bahanzi babanje ku rubyiniro bakorewe mu ngata na Boukuru ari nawe wari nyir’igitaramo. Uyu mukobwa yaserutse yambaye imyambaro itukura ubona akanyamuneza ari kose aririmba indirimbo ze eshanu ziri mu 10 zigize album yamurikaga.
Alyn Sano yahise yinjira ku rubyiniro yambaye ikanzu ndende. Uyu muhanzi yavuze ko n’ubwo umunsi ari uwa Boukuru, yishimiye kuza kumushyigikira, kuko ari umwe mu banyempano babikwiriye.
Yahise yanzika n’indirimbo yise ‘None’ asaba abantu kutajya birindiriza gukora igikorwa bavuga ngo ikintu bazagikora ejo kuko iyo bigenze gutyo, hatajya hagera.
Alyn Sano ajya kuva ku rubyiniro yabajije abakunzi be kubaririmbira indirimbo imwe hagati y’iyo yise ‘Head’ aheruka gushyira hanze ndetse n’iyitwa ‘Bwiza’ bahisemo na we akayiririmba mbere yo kuva ku rubyiniro.
Boukuru yongeye gusubira ku rubyiniro mu wundi mwambaro w’ikanzu y’ubururu, ahita aririmba ibihangano bye birimo ‘Mfite Ubuzima’ yakoranye na Flyest Music, ‘Umwari’ na ‘Gikundiro’ yitiriye iyi album ye yamurikaga.
Mu ndirimbo z’abandi bahanzi yaririmbye harimo iyitwa ‘Hallelujah’ ya Leonard Cohen, iyitwa ‘Inyange Muhorakeye’ ya Cécile Kayirebwa na ‘Nimuve Mu Nzira’ ya Kamariza aba ari nayo apfundikiriraho igitaramo cye.
Nyuma y’igitaramo yabwiye IGIHE ko ari indi ntambwe ateye mu buzima bwe, ndetse agiye gukora kurushaho.
Ati “Ndiyumvamo amarangamutima menshi. Ntabwo ibyabaye byose nabitekerezaga. Icyo nishimiye cyane ni abantu baje kunshyigikira ndetse nanjye mushya.”
Uyu mukobwa yavuze ko yishimiye ibyabaye harimo no kuba abavandimwe na Mama we bitabiriye iki gitaramo, ariko byamugaragarije ko agifite byinshi byo gukora, birimo izindi album ndetse no gukorana ibihangano byinshi n’abandi bahanzi bagenzi be.
Indirimbo ‘Gikundiro’ yamuritse yakozweho n’abarimo Michael Makembe, Flyest Music na Shami Nehemmy. Hari kandi na Pappy Jay wo muri Nigeria akaba ari we wo hanze y’u Rwanda wayikozeho gusa. Ikozwe mu njyana nka Jazz, Soul na Funk.
Boukuru aheruka kuvuga ko yatangiye kuririmba mu 2018 ariko nyuma akaza kubona ko byavamo amafaranga biturutse ku kwitabira ArtRwanda - Ubuhanzi yamuhaye amahirwe atandukanye yo kubyaza umusaruro impano ye.
Reba indirimbo ‘Gikundiro’, Boukuru yitiriye album yamuritse
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!