Bel ni umwe mu banyempano bari bitabiriye irushanwa rya ’The Voice Africa’ ryabaye mu 2023 icyakora ntiryabasha kurangira kubera impamvu z’abariteguye.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Bel yashimiye Awilo Logomba wamuhaye amahirwe yo kurenga icyiciro cya mbere cy’iri rushanwa yari yitabiriye ibyo ahamya ko byamuremyemo icyizere cyo kuba yakora umuziki.
Ati “Tariki 1 Mata 2023 nibwo Bel yavutse, ndibuka ubwo nabwiraga inshuti zanjye ko ngiye kwitabira ’The Voice Africa’ ariko benshi nta cyizere bampaga, yewe nanjye ubwanjye ntacyo nari nifitiye."
Uyu mukobwa wigeze kubwira IGIHE ko ubwo yitabiraga ’The voice Africa’ yari inshuro ye ya mbere agiye gutaramira imbere y’imbaga y’abantu, ahamya ko ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2023 ryamuteye ubwoba cyane kuko yari amaze kwibonera abaririmbyi b’impano itangaje basezererwaga muri iri rushanwa, bituma akomeza kwitakariza icyizere.
Ni umukobwa wavuze ko icyo gihe yiyumvaga nk’urwaye, ariko yiyemeza guhatana.
Bel wahatanye akoresheje indirimbo ‘Listen’ ya Beyonce, ijwi rye ryaje kwishimirwa bikomeye na Awilo Logomba wari mu kanama nkemurampaka amuha amahirwe yo kurenga icyiciro cya mbere amushyize mu ikipe y’abaririmbyi yari yiyemeje gutoza.
Uyu mukobwa ahamya ko gutoranywe na Awilo Logomba byamuremyemo icyizere yari yaribuzemo ahita yumva ko ashobora no gukora umuziki.
Ati “Mu by’ukuri yanyizereyemo na mbere y’uko nanjye nizera ibyo nshobora gukora ibyo nakoraga. Nigiye byinshi mu gihe gito twamaranye kuko hari byinshi yanyigishije mu bijyanye n’ubuhanzi.”
Uyu mukobwa ahamya ko icyizere yagiriwe na Awilo Logomba arico cyatumye yiyumvamo ko ibyo yagiyemo yabikomeza akaba yanakomeza umuziki uyu munsi yamaze kwinjiramo.
Bel ni umwe mu bahanzikazi bashya, mu minsi ishize yashyize hanze EP ye ya mbere yise ‘The chronicles of broken hearts’ igizwe n’indirimbo eshanu zirimo ‘The Ghost of your smile’, ‘The meeting’, ‘The Color of gray’, ‘Letting go’ na ‘The Chronicles continued’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!