00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzikazi Ariana Grande Butera yarushinze mu ibanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Ariana Grande-Butera wamamaye nka Ariana Grande yarushinze mu ibanga n’umukunzi we Dalton Gomez bari bamaze igihe bakundana.

People yatangaje ko ibi birori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho abantu 20 bo mu miryango ndetse n’inshuti aribo babashije kwitabira.

Iki kinyamakuru cyavuze ko umwe mu nshuti za hafi z’aba bombi yavuze ko bari bishimye cyane.

Ati “Aba bombi bakoreye ibirori mu rugo rwabo muri Montecito i California. Bose barahakunda. Bakunda kuhamara igihe bari kumwe.”

Ariana Grande n’umukunzi we Dalton Gomez batangiye gucudika muri Mutarama 2020, mu Ukuboza uyu musore amwambika impeta y’urukundo amusaba ko yazamubera umufasha.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 yakunze kuvugwa mu nkuru ziganjemo iz’urukundo n’ibyamamare. Kuva mu 2008 kugeza mu 2011 yavuzwe mu rukundo n’umukinnyi wa filime Graham Phillips baza gutandukana.

Nyuma Ariana Grande yakundanye na Jai Brooks wo mu itsinda ry’abanyarwenya ryo muri Australie rya The Janoskians. Yanakundanye na Nata Skyes ndetse na Big Sean nabo baza gutandukana.

Mu Ukwakira 2018 Ariana Grande yatandukanye na Pete Davidson bari bamaze amezi atanu bambikanye impeta ihamya urukundo rwabo rwaganishaga ku kubana nk’umugore n’umugabo.

Batandukana, TMZ yatangaje ko Ariana Grande na Pete Davidson bahisemo guhagarika iby’urukundo rwabo bitewe n’uko hari ibyo batumvikanyeho.

Pete Davidson yambitse impeta y’urukundo Ariana Grande muri Gicurasi 2018 , nyuma y’igihe kinini bihwihwiswa ko bakundana mu buryo bw’ibanga. Icyo gihe Ariana Grande yambitswe impeta ihenze cyane dore ko yari ifite agaciro k’amadorali agera ku bihumbi ijana [arenga miliyoni 80 Frw].

Muri Nzeri 2018 umuraperi witwa Mac Miller wakundanye na Ariana Grande imyaka ibiri mbere ya Pete Davidson yapfuye urupfu rutunguranye.

Ariana Grande yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Love me harder’, ‘Focus’, ‘Everyday’, ‘Problem’, ‘Dangerous woman’, ‘Breathing’, ‘Side to side’ yakoranye na Nicki Minaj, ‘Bang bang’, ‘God is a woman’ n’izindi.

Reba zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzikazi

Ariana Grande ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku isi yose
Ariana Grande ubwo yambikwaga impeta y'urukundo
Ariana Grande yarushinze mu buryo bw'ibanga
Iby'urukundo rwa Ariana na Pete Davidson ntabwo byamaze kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .