00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzikazi Angie Stone yitabye Imana

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 2 March 2025 saa 08:09
Yasuwe :

Umuhanzikazi wo muri Amerika, Angela Laverne, wamamaye mu njyana ya R&B nka ‘Angie Stone’, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka ku myaka 63.

Amakuru y’urupfu rwa Angie Stone yatangajwe bwa mbere n’umukobwa we, Diamond Stone, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, aho yagize ati “Mama yigendeye”.

Deborah R. Champagne uhagarariye uyu muhanzikazi yatangarije TMZ ko ku wa 1 Werurwe 2025 ari bwo Angie Stone yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Yasobanuye ko iyi mpanuka yayikoze ubwo yavaga muri Alabama, aho yari yakoreye igitaramo yerekeza mu kindi yari ategerejwemo i Baltimore.

Imodoka yari arimo n’abandi bantu umunani barimo abacuranzi be, yahise ikora impanuka aba ari we uhasiga ubuzima.

Angie Stone uri mu bahanzi bubatse izina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye kumenyekana mu 1990 abarizwa mu itsinda rya ‘The Sequence’. Yaje kurivamo yerekeza mu ryitwa ‘Vertical Hold’, gusa naryo ntiyaritindamo kuko yahise atangira gukora umuziki ku giti cye.

Bidasubirwaho mu 1999 nibwo Angie Stone yigaruriye imitima y’abakunzi b’injyana ya R&B ubwo yasohoraga album yise ‘Black Diamond’. Kuva iki gihe yagiye akora ibihangano byakunzwe birimo nka ‘ No More Rain’, ‘Wish I Didn’t Miss You’ n’izindi.

Mu bihe bitandukanye Angie Stone yagiye atwara ibihembo bitandukanye ndetse yanahatanye mu bihembo bya Grammy inshuro ebyiri.

Uretse gukora umuziki, Angie Stone yanandikiraga abandi bahanzi indirimbo ndetse akanazitunganya mu buryo bw’amajwi.

Yanagiye akina filime zitandukanye zirimo nka ‘The Hot Chick’ hamwe na ‘Ride Along’ yahuriyemo n’umunyarwenya Kevin Hart.

Angie Stone witabye Imana ku myaka 63 azize impanuka , asize abana babiri: Diamond na Michael D’Angelo.

Angie Stone yitabye Imana, azize impanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .