Umuhanzi wa Gospel, René Patrick yambitse impeta umunyamakurukazi Tracy Agasaro wa KC2

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Nyakanga 2020 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bakomeje kugaragaza amashimwe yabo ku mbuga nkoranyambaga ku bw’intambwe umuhanzi René Patrick yateye akambika impeta umunyamakurukazi wa KC2 Tracy Agasaro.

Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, René Patrick usanzwe ari umucuranzi akaba n’umuririmbyi ukomeye, yari yicaye imbere ya Piano hagati y’amatara ashashe hasi mu ishusho y’umutima inyuma hari handitse amagambo ari mu cyongereza, ugenekereje mu Kinyarwanda avuga ngo ’Reka isi imenye ko ngukunda’.

Agasaro utari uzi ibimuteganyirijwe yinjiye mu cyumba René Patrick yari arimo, akubitwa n’inkuba.

Agasaro nawe wari wambaye imyenda y’umukara hasi no hejuru, yabonye uburyo ahantu yinjiye hateguwe mu buryo budasanzwe, abantu bose bamuhanze amaso ndetse na Rene Patrick arimo kuririmba, ahita asuka amarira y’ibyishimo.

Byamusabye kwikomeza maze atera intambwe asanga René Patrick aho yari yicaye arimo kumuririmbira urwo amukunda mu ijwi n’amagambo y’urukundo aryoheye ugutwi n’umutima. Bahoberanye bamara umwanya munini, umusore amwambika impeta y’urukundo.

Agasaro yabwiye ’YEGO’ umukunzi we René Patrick nk’ikimenyetso cy’uko amwemereye kuzamubera umugore.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha baganiriye byimbitse, Umusore agira ati "Reka Isi imenye ko Imana yampaye umugisha hamwe n’umwe mu bakobwa bayo ikunda. Ndagukunda Tracy Agasaro".

Amusubiza Agasaro yagize ati "Nabwiye YEGO urukundo rw’ubuzima bwanjye". Arangije ashyiraho ifoto yambaye impeta, munsi yayo arandika ati "Urakoze Mana".

Ryari ijoro ry’ibyishimo kuri aba bombi bagerageje guhisha urukundo rwabo mu itangazamakuru ndetse kugeza ku munota wa nyuma byari ibanga rikomeye.

René Patrick ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye ndetse bakunzwe, uyu azwi cyane mu ndirimbo nka; Arankunda, Ni byiza n’izindi zinyuranye.

Ni ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga za Agasaro Tracy

View this post on Instagram

I said Yes to the Love of My Life 17❤07❤2020

A post shared by Tracy Agasaro (@tracyagasaro) on

View this post on Instagram

THANKS GOD ❤

A post shared by Tracy Agasaro (@tracyagasaro) on

View this post on Instagram

🥰Engaged to the Man of My Dreams🥰

A post shared by Tracy Agasaro (@tracyagasaro) on

View this post on Instagram

I love you sooo much My Love @renepatrickofficial

A post shared by Tracy Agasaro (@tracyagasaro) on

No kwa René Patrick ni uko!

Byari ibyishimo hagati yabo nyuma yo kwemeranya kubana akaramata
Buri wese yashakaga gufata agafoto k'urwibutso rw'uyu munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .