Umuhanzi w’Umunyamerika Teddy Riley yasuye u Rwanda; reba indirimbo 15 nziza mu zo yakoze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ukuboza 2020 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Teddy Riley wamamaye muri Blackstreet ari mu ruzinduko mu Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo ize bwite n’izindi zijyanye n’umuziki.

Uyu mugabo w’imyaka 53 yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu abanza gushyirwa mu kato no gupimwa Coronavirus nkuko biri mu mabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Ukuboza 2020, Teddy Riley yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, anunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

IGIHE ifite amakuru y’uko Teddy Riley ateganya no gusura Ishuri ry’Umuziki rya Muhanga aho azaritemberezwa akanagirana ikiganiro n’abanyeshuri baryigamo ndetse n’abariyobora. Ntabwo igihe azamara mu Rwanda kiramenyekana neza.

Ubusanzwe uyu mugabo w’Umunyamerika yitwa Edward Theodore Riley. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akaba anazitunganya. Azwi cyane nk’umwe mu batangije injyana ya New jack swing, yamamaye cyane muri Amerika no ku Isi yose mu myaka ya 1980.

Mu 1987 yari ari umwe mu bagize itsinda rya Guy, yari ahuriyemo na Aaron Hall na Timmy Gatling.

Nyuma yo gukora album ya kabiri y’iri tsinda afatanyije n’uwitwa The Future bakoze kuri album ya Michael Jackson ya munani yitwaga ‘Dangerous’ yagiye hanze mu 1991, ikaza no gukundwa bihambaye.

Teddy Riley yaje gutandukana na bagenzi be babanaga muri Guy, ajya mu bindi by’umuziki ndetse mu 1991 irangira ahita ashinga irindi tsinda ryitwaga Blackstreet. Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Don’t Leave Me” yagiye hanze mu 1997, “No Diggity” yagiye hanze mu 1996, bakoranye na Dr. Dre na Queen Pen n’izindi. Iri tsinda ryasenyutse mu 2011 rikajya ryongera rikihuza.

Teddy Riley yunamiye inzirakarengane za Jenoside ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Uyu mugabo n'itsinda ry'abamuherekeje basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye
Edward Theodore Riley ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akaba anazitunganya. Azwi cyane nk’umwe mu batangije injyana ya New jack swing

Itsinda rya Guy ryarakunzwe hambere

Blackstreet nayo yakanyujijeho bikomeye

Teddy Riley ari mu batunganyije indirimbo nyinshi za Michael Jackson

Ikiganza cya Teddy Riley cyakoze ku ndirimbo nyinshi zamamaye mu myaka yo hambere


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .