Ikinyamakuru cya Canada, CBC, cyatangaje ko iki cyaha K’naan yaba yaragikoreye umugore wari ufite imyaka ibarirwa muri 20 muri Nyakanga 2010.
Biteganyijwe ko ibazwa ry’ibanze rizatangira muri Mata 2025, ariko umunyamategeko w’uyu muhanzi yasobanuye ko umukiriya we ashaka kuburanira mu Bwongereza.
K’naan ufite ubwenegihugu bwa Somalia na Canada yamamaye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo Wavin’ Flag yamamaje imikino y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru yabereye muri Afurika y’Epfo mu 2010.
Wavin’ Flag hamwe na Waka Waka (This Time for Africa) y’umuhanzi Shakira zarakunzwe cyane mu gihe iyi mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2010 yabaga. Abakunzi b’umupira w’amaguru benshi bahamya ko izi ndirimbo ari iz’ibihe byose.
Umuryango w’abahanzi n’abanditsi muri Canada wari uherutse kumuha ishimwe, kubera ingaruka nziza iyi ndirimbo yagize kuri sosiyete.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!