00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Virgil Abloh wahanze imideli yitwa ‘Off-White’ yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 11:41
Yasuwe :

Umunyamideli wabaye Umuyobozi muri Louis Vuitton akaba ari nawe wahanze imideli ya ‘Off-White’, yitabye Imana ku myaka 41 azize indwara ya Cancer.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo witabye Imana ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, yatangajwe n’umuryango we mu itangazo banyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Mu itangazo rirerire bashyize hanze, umuryango we wahishuye ko Ablah yari amaze imyaka ibiri azi neza ko arwaye Cancer ariko yarabigize ibanga.

Abloh uvuka ku babyeyi b’abanye Ghana ariko bari barimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yinjiye mu bijyanye no guhanga imideli mu 2009 ubwo yajyaga kwimenyereza umwuga muri Sosiyete ya Fendi, aho yiganaga na Kanye West.

Ubuhanga n’ubushobozi yari amuziho byatumye Kanye West amwifashisha nka ‘Artistic Director’ mu mushinga wa Album yari afitanye na Jay-Z bise ‘Watch the Throne’ yasohotse mu 2011.

Mu 2013 nibwo Abloh yahanze umudeli yise ‘Off-White’ wamenyekanye cyane ku Isi yose ukundwa n’abatari bake.

Mu 2018 yahawe inshingano muri Louis Vuitton yanakoreraga kugeza ubwo yitabye Imana kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021.

Agifata inshingano mu 2018, imyenda ye ya mbere yayerekanye muri Men’s Fashion week yabereye i Paris, abarimo Rihanna bitabira bambaye imyambaro yahanze, mu gihe Umuraperi akaba n’umunyamideri ASAP Nast yari mu bamuritse imyenda ye.

Muri uyu mwaka ariko kandi afatanyije na NIKE, yahanze imyenda Serena Williams yaserukanye muri US Open.

Virgil Abloh yitabye Imana asize umugore n’abana babiri.

Virgil Abloh wahanze imideli yitwa ‘Off-White’ yitabye Imana ku myaka 41
Virgil Abloh uzize indwara ya cancer asize umugore n’abana babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .