R’Bonney w’imyaka 28 ni Umunyamerika usanzwe ari umuhanzi w’imideli, yageze ku cyiciro cya nyuma ari kumwe na Amanda Dudamel ukomoka muri Venezuela na Andreína Martínez wo muri Repubulika ya Dominican babaye ibisonga bye.
Iri kamba yaryambitswe kuri uyu wa Gatandatu mu muhango wabereye muri New Orleans Umujyi wa Leta ya Louisiana muri Mexico, ahigitse abakobwa 84 biaryitabiriye ku nshuro ya 71.
Uyu mukobwa uvuka i Houston, akomoka ku munya-Philippine Remigio Bonzon "R. Bon" Gabriel washakanye n’Umunyamerikakazi Dana Walker.
R’Bonney ufite basaza be batatu, yarangije kaminuza mu bijyanye no guhanga imideli, amasomo yafatiye muri ‘University of Noth Texas’.
Mu 2020 nibwo bwa mbere uyu mukobwa yitabiriye irushanwa ry’ubwiza aho yagaragaye muri batanu ba mbere muri Miss Kemah USA 2020.
Kutegukana ikamba rya mbere yahataniraga ntabwo byamuciye intege, ahubwo mu 2021 yaje kwitabira irushanwa rya Miss Texas USA 2021 agirwa igisonga cya mbere.
Ntabwo uyu mukobwa yanyuzwe n’ikamba ry’Igisonga cya mbere ahubwo umwaka ushize yasubiye muri Miss Texas USA 2022 byaje kumuviramo kwegukana iri Kamba.
Ikamba rya Miss Texas USA ryamuhesheje itike yo guhita yitabira ikamba rya Miss USA2022 yanegukanye ryatumye abona itike yo kwitabira irushanwa rya Miss Universe ryabaga ku nshuro ya 71 ahita anaryegukana mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2023.
Izina R’Bonney ryahise ryiyongera ku yandi umunani riba irya cyenda ry’umukobwa ukomoka muri Amerika wegukanye ikamba rya Miss Universe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!