Tom Close yazamuwe mu ntera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Dr Muyombo Thomas wamenyekanye mu muziki nka Tom Close yazamuwe mu ntera agirwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu gihugu ribarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020 yafashe imyanzuro itandukanye ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 inashyira mu myanya abayobozi banyuranye.

Muri bo harimo Dr Muyombo Thomas wagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu gihugu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.

Muri ibi byemezo, handitse ko uwahawe izo nshingano ari Dr Thomas Muyombano, gusa amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko kuri iryo zina habayeho ukwibeshya, aho kwandika Muyombo hakandikwa Muyombano gusa ko “bizakosorwa”.

Dr Muyombo yahawe uyu mwanya nyuma y’uko uwari uwusanzwemo wari n’umuyobozi we Dr Swaibu Kayitare ahinduriwe imirimo akagirwa Umuyobozi wa Serivise zishinzwe ibizamini, ni ukuvuga serivisi zirimo iza laboratwari [Head of Biomedical Services Department].

Uku kuzamurwa mu ntera kwa Tom Close kubaye nyuma y’umwaka n’amezi umunani agizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) umwanya yahawe muri Mata 2019.

Kuva muri Kanama 2015, Tom Close ni Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, mu ishami rishinzwe gutanga amaraso akaba yari ashinzwe ibikorwa byo gushaka abatanga amaraso bashya bujuje ubuziranenge no kongera umubare w’abayatanze bakongera kuyatanga.

Muri Gashyantare 2017, Tom Close yari yatorewe kuba Perezida w’Ihuriro Nyafurika rishinzwe ibyo gutanga amaraso mu bihugu 13 biri mu gace k’Uburasirazuba bwa Afurika.

Dr Muyombo Thomas yatangiye gukora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’amaraso avuye mu byari ibitaro bya Polisi ku Kacyiru aho yakoraga nk’umuganga bw’indwara z’abana.

Tom Close yazamuwe mu ntera agirwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu gihugu ribarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .